Ni icyemezo gikaze kinashoboka- Dr Ngamije avuga ku gushyira Kigali muri Guma mu Rugo

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Kanama 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko u Rwanda rutazigera rwemera ko icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus kirenga ubushobozi bwarwo bwo kukigenzura kuko ni biba ngombwa ibice bimwe bizashyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Yabitangaje kuri uyu wa 16 Kanama 2020 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kigaruka by’umwihariko ku ngamba nshya zo kwirinda COVID-19 mu Mujyi wa Kigali.

Ni ingamba zikije ku gukaza amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 muri Kigali nyuma y’uko mu minsi ibiri ishize, hagaragaye abarwayi 139 bakuwe mu isoko rya Nyarugenge, iryo kwa Mutangana ndetse no muri Minisiteri zitandukanye.

Abajijwe niba urwego icyorezo kimaze kugeraho rushobora gutuma hashyirwaho ibyumweru bibiri ibikorwa byose bifunzwe, Minisitiri Ngamije yavuze ko nabyo bishoboka.

Yagize ati “Ni icyemezo gikaze kinashoboka, abantu babimenye ko imibare nigumya kwiyongera hari ibyemezo bikaze bizafatwa kandi n’ahandi byagiye bifatwa. Amabwiriza dufite niko abidutegeka, ngo duhagarike ikwirakwira ry’icyorezo aho byagiye bigaragara ko cyageze mu baturage benshi; muri Rusizi niko byagenze, muri Kigali hari utugari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.’’

Yagaragaje ko imyitwarire y’abantu ariyo izagena icyemezo kizafatwa bijyanye no guhangana na COVID-19.

Yakomeje ati “Mu by’ukuri ibyemezo tubifata duhereye ku byo amakuru aduha, niba twabonye abantu kwa Mutangana, tukababona mu Isoko ry’Umujyi wa Kigali, tugiye gukaza ingamba zo gukurikirana abo banduye, abo bagiye bahura mu kazi gatandukanye n’abo mu miryango baturukamo, amakuru turayafite turashaka kubasuzuma bose.’’

Minisitiri Ngamije yanashimangiye ko hagiye gukomeza ibikorwa byo gusuzuma abantu benshi basanzwe mu masoko atandukanye muri Kigali arimo irya Kimironko, Kabeza na Kicukiro harebwa uko ubwandu buhagaze.

Ati “Ayo masoko by’umwihariko ari ahantu hatwikiriwe tuzasuzuma abayakoreramo. Icyo imibare izaduha, na kwa kundi dusuzuma abantu duhuye mu masanganiro, burya baduha ishusho y’uko icyorezo gihagaze mu mujyi. Ibizavamo bizaduha icyo twasaba Leta gukora kugira ngo icyorezo cye kurenga ubushobozi bwacyo bwo guhangana nacyo. Ibyo byo ntabwo tuzabyemera.’’

Mu Mujyi wa Kigali, ubwiyongere bw’ubwandu bwahujwe no kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yashyiriweho kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko bikwiye ko umuntu muri gahunda ze ashyiramo n’iyo guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Ahantu hose hagaragaye ubwandu ntabwo COVID-19 yakoze gahunda yo kuhasura ahubwo abaturage nibo batubahirije amabwiriza yagenwe. Mu gihe uvuye mu rugo utubahirije amabwiriza 100% urahura n’uwanduye, nutabikora uzahura n’undi wanduye.’’

Yasobanuye ko buri munsi hafatwa abantu barenze ku mabwiriza kandi nta mpamvu ifatika yabibateye.

Ati “Amategeko ariho anahana ariko ntiwareka abantu ngo bakore ibyaha. Biragoye kumenya gahunda ya buri Munyarwanda mu gihugu cyose ariko buri wese akwiye kugenda yafashe ingamba zo kwirinda COVID-19.’’

“Umunyarwanda buri wese akwiye kubyuka muri gahunda ze agashyiramo no kwirinda COVID-19. Muri gahunda zose ufite, va mu rugo wambaye agapfukamunwa, nugera aho ugiye ntiwegere umuntu, ukoresha mobile money wishyura, uraba ufite ibintu byo kwirinda.’’

Mu kwirinda ubwiyongere bw’ubwandu bushya, Minisiteri y’Ubuzima irateganya gutangira kwifashisha abakize COVID-19 ngo basobanurire abantu ubukana bwayo kuko hari abantu bayikerensa.

Minisitiri Ngamije yibukije ko nta muntu ukwiye kuba icyuho cy’indwara ahubwo akwiye guhwitura uwanyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda.

Ku rundi ruhande, Polisi y’Igihugu yo irateganya kongera inyigisho zizanyuzwa kuri radio, televiziyo no mu makinamico zigaragaza uko abantu bakwiye kwirinda COVID-19 bari mu masoko, aho bategera imodoka n’ahandi bahurira ari benshi.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 2352 aribo bamaze gusangwamo Coronavirus mu Rwanda, abakize bagasezererwa mu bitaro ni 1631, abakirwaye ni 713 mu gihe abitabye Imana ari umunani.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel mu kiganiro. Agaragiwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Nyirarukundo Ignatienne (iburyo) n'Umunyamakuru Mukamabano Gloria wakiyoboye
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco n'Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence batanze ubutumwa busaba abaturage gukomeza kwirinda kuko icyorezo kigihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .