Ni ibiki byatumye u Rwanda ruri mu bihugu birangwamo ruswa nkeya muri Afurika?

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 09:06
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika birangwamo ruswa nkeya kubera ingamba zitandukanye rwafashe zo kuyirwanya, zibumbatiwe n’intego yo kutayihanganira na busa.

Ibihugu byo muri Africa yo hagati harimo 48 muri 180 byo kw’isi ibyo byatangajwe mu mwaka wa 2018 mu nama y’umuryango ushinzwe k’ urwanywa ruswa na karengane .

Raporo ya 2018 y’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku Isi (Transparency International), yashyize u Rwanda ku mwanya wa 48 mu bihugu 180 byagenzuwe mu kugira ruswa nkeya, bituma ruba igihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ndetse rukaba n’urwa kane muri Afurika yose.

Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Musangabatware Clement, avuga ko ibyo u Rwanda rugezeho mu kurwanya ruswa byagizwemo uruhare n’impamvu nyinshi zirimo; ubushake bwa politiki, ubukangurambaga bwo kuyimenyekanisha n’ububi bwayo ndetse no gushyiraho amategeko yo kuyirwanya bigendanye no kuyubahiriza.

Musangabatware avuga ko gushyiraho ikoranabuhanga mu gutanga amasoko ya leta, ndetse no gutangira serivisi za leta mu ikoranabuhanga zirimo nko gutanga akazi byagabanyije itangwa rya ruswa kuko ntaho utanga serivisi n’uyisaba bagihurira imbonankubone.

Ugushyira hamwe kw’abanyarwanda mu rugamba rwo kurwanya ruswa nabyo byatanze umusanzu ukomeye mu kuyikumira no kuyirwanya.

Senateri Nkusi Juvenal, avuga ko u Rwanda rwabashije kurwanya ruswa binyuze mu kwimika umuco wo gukorera mu mucyo ndetse no kubaza inshingano abazishinzwe ndetse uyifatiwemo akabihanirwa by’intangarugero.

Gahunda ya leta yo kutihanganira na busa icyitwa ruswa cyose, ni uwundi muvuno wagejeje u Rwanda aheza mu kurwanya ruswa.

Icyakora Musangabatware avuga ko u Rwanda rugifite urugendo rurerure rwo gukora mu kurwanya ruswa kuko rutaragera aho rwifuza nubwo hari ibyakozwe byiza.

Ibi byerekanwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda bugamije kureba uko ruswa nto ihagaze mu Rwanda, bwagaragaye ko mu bigo bya Leta bitanu bya mbere bigaragaramo ruswa harimo na RIB iza ku mwanya wa Kane. Polisi iri ku mwanya wa kabiri, ku mwanya wa mbere haza ibigo byigisha ubumenyingiro (TVETs).

Raporo y’urwego rw’Umuvunyi ya 2018/2019, yerekana ko hasuzumwe ibirego 45 bya ruswa ku kigero cya 80%.

Ibimaze gukorwa mu kurwanya ruswa nibyo byatumye u Rwanda kuwa Mbere tariki 9 Ukuboza, rwakira ku nshuro ya kane itangwa ry’ibihembo mpuzamahanga ku kurwanya ruswa (ECE), 2019 ku bufatanye na Guverinoma ya Qatar.

Hashyizwe kandi n’ikimenyetso cyerekana ubufatanye mpuzamahanga n’umuhate wo kurwanya ruswa. Iki kiganza gikozwe mu cyuma cyashyizwe kuri Kigali Convention Centre nk’ikimenyetso gisobanura ko byihutirwa cyane guhagarika ruswa no kuvuga ‘Oya’ ku cyaha cyayo.

Byanatumye kandi u Rwanda ruhabwa kwakira ikigo cyo kongera ubumenyi n’amahugurwa mu bijyanye no kurwanya ruswa.

Iki kiganza cyashyizwe mu Rwanda kubera imbaraga rwashyize mu kurwanya ruswa zanatumye ruhemberwamo indashyikirwa mu kuyirwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza