Ni bande bayoboye uturere tw’Umujyi wa Kigali nyuma y’inzibacyuho?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Muri Nyakanga 2019, Inteko Rusange Umutwe w’Abadepite yatoye Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali, aho iri tegeko ryahaye uyu mujyi ubwisanzure mu mikorere, ufite inshingano yo gukurikirana ibikorwa remezo n’imiturire, na ho uturere tuwugize tukibanda ku gutanga serivisi ku baturage.

Muri iri vugurura kandi, Uturere tugize Umujyi wa Kigali [Kicukiro, Nyarugenge, Gasabo] nta buzimagatozi dufite, aho abayobozi batwo ubu bazaba bitwa abayobozi nshingwabikorwa, bashyirwaho n’iteka rya Minisitiri w’Intebe.

Ubusanzwe buri karere kagiraga umuyobozi w’akarere (Mayor), Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Nk’uko itegeko ribiteganya mu mpera za Mutarama 2020, nibwo inzibacyuho yari yahawe komite nyobozi n’inama njyanama z’uturere tugize Umujyi wa Kigali yarangiye, ariko kugeza ubu nta buyobozi bushya burashyirwa muri utwo turere.

Umujyi wa Kigali uvuga ko nubwo kugeza ubu hatarajyaho abayobozi bashya, abari basazweho nibo bakomeje kuyobora kugeza hemejwe abandi bayobozi.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiye itangazamakuru ko nubwo kugeza ubu hatarajyaho aba bayobozi bashya, nta kigeze kidindira mu miyoborere ndetse n’iterambere ry’abaturage rikomeje.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi imishinga y’iterambere irakomeza ikore kandi ingengo y’imari ikoreshwa mu Mirenge ubu iziyongera, kuko ubushobozi bwinshi burajya ku Mirenge kugira ngo ibikorwa remezo bisanzwe bikorwa n’ibindi byose bigenerwa abaturage bihabwe ingufu, kandi bigere ku muturage mu buryo bwihuse.”

Ati “Twashyizeho uburyo butuma abantu bakomeza gutanga serivisi mu gihe dutegereje ko inzego zibashyiraho zabashyiraho ariko nta kazi kahagaze abantu barakomeza gukora, muri make nta kibazo bizateza twabifashishemo n’inzego zitandukanye.”

Rubingisa avuga ko imishinga yacungwaga n’uturere itazadindira ahubwo ko ubushobozi buzarushaho kugezwa mu Mirenge n’abaturage batezwe imbere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, aheruka kubwira Inteko Ishinga Amategeko ko izi mpinduka zizanoza imikorere.

Yagize ati “Ubu ni ukuvuga ngo akarere k’Umujyi wa Kigali, ntabwo kakiri urwego politiki ahubwo kabaye urwego tekiniki kubera ko umujyi wabaye umwe, ntabwo ikiri ya mitwe ine. Ibyo twari dufite mbere twari dufite umujyi umwe n’imitwe ine buri mutwe wigenga. Hakaba uburyo Umujyi uhuza ariko buri mutwe wigenga, ubu rero tugize umujyi umwe ufite imitekerereze imwe, ufite icyerekezo kimwe, ufite kandi n’abakuriye turiya turere bakomeye mu rwego rwa tekiniki, twashatse rero kujya muri icyo cyerekezo cyo kongera imbaraga z’ubumenyi n’ubushobozi n’ubunararibonye kuri izo nzego za tekinike kuko ntizikiri inzego politiki.”

Yunzemo ati “Na ho ubundi ku Mirenge tuzongera imbaraga mu kwegereza abaturage ubuyobozi nk’uko bimeze, kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage ariko mu nzego zo hejuru hongerewemo icyo cyari kibuze, kugira ngo umujyi ube wa mujyi wihuta dushaka kubyaza iterambere ryihuse nawo tuwubone.”

Ubusanzwe, Umujyi wa Kigali wagengwaga n’itegeko rigenga utundi turere tugize igihugu.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, ni ryo ryagennye ko umurwa mukuru w’u Rwanda ugira umwihariko, mu mitunganyirize n’imikorere.

Kuva mu 2019 Umujyi wa Kigali ufite itegeko ryihariye riwugenga rituma abayobora uturere twawo bagenwa n'Iteka rya Minisitiri w'Intebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .