Iki gitero kikimara kuba, Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko abantu 38 ari bo bakomeretse, ndetse iki gihugu gishinja u Rwanda kukigiramo uruhare.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi mu 2024, yavuze ko “u Burundi budakwiriye kuvanga u Rwanda mu bibazo byabwo by’imbere mu gihugu”.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko “mu bigaragara mu Burundi hari ikibazo kigeze aho Guverinoma yabwo ishinja u Rwanda uruhare mu iturika rya grenade rihurutse kuba i Bujumbura, ibintu tudafite aho duhuriye nabyo na gato ndetse tudafite n’impamvu yo kujyamo. u Burundi bufite ikibazo k’u Rwanda ariko nta kibazo twe dufitanye n’u Burundi.”
U Rwanda rwakomeje “rusaba u Burundi gukemura ibibazo byabwo by’imbere mu gihugu ndetse no kutazana u Rwanda muri ayo matiku.”
Amakuru avuga ko gerenade imwe yatewe ku bagenzi bari batonze umurongo muri iyi gare mu masaha ya saa moya n’igice y’umugoroba wa tariki ya 10 Gicurasi 2024. Indi yatewe hafi y’ikigo cy’abapolisi bashinzwe kurinda inzego zo mu Burundi.
Mu bantu 38 bakomerekeye muri iki gitero, harimo batanu bakomeretse bikabije, gusa u Burundi buvuga ko nta n’umwe wapfuye.
Iby’iki gitero byakomeje kuba agatereranzamba kuko mu bafashwe Guverinoma y’u Burundi yerekanye kuri uyu wa Gatandatu, harimo umwe bivugwa ko yari amaze iminsi mu maboko y’inzego z’umutekano, ku buryo bitumvikana uko yagize uruhare mu bitero kandi afunze.
Uburakari kandi imbere mu gihugu ni bwinshi kubera ubuzima bukomeje guhenda, aho kuri ubu kubona ibyangombwa nkenerwa nk’ibikomoka kuri peteroli, isukari, ibinyobwa n’ibindi ari ingume mu Burundi kubera ibura rikabije ry’amadovize.
Ubutegetsi bwa Perezida Ndayishimiye bufite ikibazo cy’abatabwumva bari imbere mu gihugu barimo abahoze ari abambari ba Gen Alain Guillaume Bunyoni wakatiwe burundi azira ibyaha birimo gushaka guhirika Ndayishimiye.
Bunyoni ni umwe mu basirikare bari bafite igitinyiro mu Burundi, hakiyongeraho n’amafaranga yigwijeho mu myaka hafi 20 yari amaze mu nzego z’ubutegetsi z’u Burundi.
Mu gisirikare cy’u Burundi naho hamaze igihe harimo kutumvikana biturutse ku mwanzuro wo kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhangana n’umutwe wa M23. Byavuzwe ko aboherezwayo biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwe bakagenda nta bikoresho bihagije mu gihe abandi batumva icyo barwanira dore ko ibihugu byinshi byakunze kugaragaza ko ikibazo cya Congo kizakemurwa mu buryo bwa politiki kurusha ubwa gisirikare.
Mu minsi ishize bamwe mu basirikare b’u Burundi bagaragaye i Goma bigaragambije ku babayobora, bikavugwa ko batari bishimiye uburyo bafashwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!