Ngororero: Yishe umugore we akoresheje isuka, na we ahita yiyahura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Werurwe 2020 saa 01:49
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nzabakurikiza Jean Claude wo mu Murenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero, yishe umugore we akoresheje isuka na we ahita yiyahura akoresheje umugozi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2020, nibwo uyu mugabo yishe umugore we na we ariyahura.

Meya w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko bagikurikirana kugira ngo bamenye icyateye uyu mugabo kwica uwo bashakanye na we akiyahura.

Ati “ Natwe amakuru ubu ni bwo ari kutugeraho, ngo byabaye muri iri joro Polisi yamaze kuhagera natwe turi kwitegura kugira ngo tujye kureba uko bimeze.”

Yakomeje agira ati “Yari atuye ahantu hasa nk’aho atuye wenyine hanyuma yica umugore we, nawe arimanika ariko amakuru ntituramenya ku buryo bwimbitse.”

Ntabwo haramenyekana ikibazo cyateye uwo mugabo kwica umugore we gusa harakekwa amakimbirane yo mu muryango.

Iki ni ikibazo gikomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko no mu Karere ka Rubavu kuri iki Cyumweru hafashwe umugabo n’inshoreke ye bakekwaho kwica umugore mukuru bakamushyingura imbere y’inzu babagamo.

Birakekwa ko amakimbirane yo mu ngo ariyo yatumye umugabo wo mu karere ka Ngororero yica umugore we na we akiyahura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza