Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo w’imyaka 66 rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 19 Mata 2025, mu masaha ashyira saa Mbiri.
Ibi byabereye mu Murenge wa Kabaya, Akagari ka Kabaya ho mu Mudugudu wa Kiyovu.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye IGIHE ko “Bivugwa ko nyakwigendera yanywereye agasembuye mu Murenge wa Kabaya akaba aricyo yazize, mu gitondo aza kubonwa munsi y’ikiraro cy’umugezi wa Giciye uduhuza n’Akarere ka Nyabihu. Birakekwa ko yaba yagihanutseho kuko yasanzwe mu mazi yubamye. Iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’icyaba cyateye uru rupfu.”
Meya Nkusi yaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda kunywa bakarenza. Yanabasabye kandi kwirinda kwambuka imigezi bataramenya amakuru ko ituzuye by’umwihariko muri ibi bihe by’imvura.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kabaya gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!