Ngororero: Yafashwe acukura umwobo wo guhisha ibyo yari yibye mu kigo cy’ishuri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa 19 Nyakanga, Polisi ikorera mu karere ka Ngororero yafatanye Dusengimana Evariste w’imyaka 22 ukomoka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Hindiro ibikoresho yari yibye ku kigo cy’amashuri cya ESCOM Rucano ( Ecole secondaire communautaire de Rucano).

Ibi bikoresho birimo imyenda, inkweto ,ibikapu ,mudasobwa (Laptop) ndetse n’indobo; ibi byose bikaba byaribwe mu ijoro ryo kuwa 18 Nyakanga byibwa na Dusengimana usanzwe unaturiye n’iki kigo.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengererazuba CIP Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu musore yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Ahagana saa tatu zo kuwa 18 Nyakanga abaturage babonye uriya musore afite ibintu baramukeka niko kwitabaza Polisi maze itangira igikorwa cyo kumushakisha iramufata.”

Yakomeje avuga ko uyu musore yibye ibi bikoresho ubwo abanyeshuri barimo bitegura kujya mu kiruhuko cy’igihembwe cya kabiri.

CIP Kayigi avuga ko Dusengimana yabaciye mu rihumye dore ko anaturanye n’ikigo akajya mu macumbi y’abanyeshuri agatwara ibikoresho byabo, akomeza avuga ko ubwo Polisi yageraga iwe yasanze ibikoresho yatangiye kubihisha mu mwobo.

Yagize ati “Polisi ubwo yageraga kwa Dusengimana yasanze amaze gucukura umwobo bimwe mu bikoresho yari amaze kwiba ari kubishyiramo kugira ngo asibanganye ibimenyetso hatagira ubibona.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kugira inama ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kunoza imicungire y’umutekano w’ibigo bashinzwe kuyobora kugira ngo umutekano w’ibikoresho byaba iby’ikigo cyangwa iby’abanyeshuri ubashe kwizerwa.

Yongeyeho ko umuyobozi w’ikigo afite inshingano nyinshi zirimo no kumenya umutekano w’ibikoresho bikoreshwa mu kigo n’iby’abanyeshuri abereye umuyobozi cyane cyane muri ibi bihe baba bari mu biruhuko, bityo akabagira inama yo gushaka abashinzwe kubirinda babifitiye ubumenyi n’ubushobozi mu rwego rwo kwirinda ingaruka zaza nyuma.

CIP Kayigi yashimiye abaturage bagize uruhare rwo gutuma ibyo bikoresho bifatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye, anasaba n’abandi kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose bagiriye amakenga.

Dusengimana akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Kabaya kugira ngo akurikiranwe.

Mu ngingo ya 166 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri , imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza