Ni nyuma y’uko Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC Group cyujuje umuyoboro mushya w’amazi ureshya n’ibilometero 203 mu mushinga watangiye mu mwaka wa 2022 ugasozwa uyu mwaka wa 2024.
Muri uyu mushinga washyizwe mu bikorwa ku nguzanyo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere(AfDB), hubatswe inganda eshatu zirimo Muhembe, Nyamyotsi na Nyirarongero zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 3,074 z’amazi ku munsi, ibigega 41 ndetse n’amavomero rusange 116.
Umuyoboro wubatswe ugeza amazi meza ku baturage bo mu mirenge ya Muhanda, Kavumu, Ngororero, Kabaya, Kageyo na Sovu y’Akarere ka Ngororero.
Ugirimbabazi Théresie ni umwe muri bo, akaba atuye mu Murenge wa Ngororero mu Kagari ka Rususa.
Yavuze ko bishimiye kuba barabonye amazi meza ndetse ko n’ubuzima bwabo bwatangiye guhinduka.
Ati “Hashize amezi abiri tubonye ivomo kuko twavomaga mu bishanga, aho twakoraga urugendo rw’ibirometero birenga bibiri. Ubu turi kuvoma amazi meza, aratwegereye kandi arahagije. Abana bambara imyenda ifuze, bakanywa amazi meza kandi na twe mu rugo gukora isuku biratworohera”.
Muragijimana Jean Bosco wo mu Murenge wa Kageyo mu Kagali ka Kageshi nawe yagarutse ku ngorane bahuraga nazo zo kutagira amazi meza.
Yagize ati “Twari dufite ikibazo cy’isuku nke kandi dukora urugendo rurerure tujya kuvoma nabwo tukavoma ibiziba.Ibyo byagiraga ingaruka ku buzima bwacu kuko hari abaturage barwaraga indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi. Kumesa imyenda byari bigoye, n’abana bajya ku ishuri bakerewe kubera ikibazo cy’amazi.”
Muragijimana yakomeje avuga ko ubu ikibazo cy’amazi muri Kageshi aho batuye cyabaye amateka babikesha WASAC Group n’ubuyobozi bwiza bwayabegereje.
Yavuze ko kuva babona amazi hafi yabo babaye nk’abakora umunsi mukuru wo kwishimira ko baruhutse urugendo rw’amasaha abiri bakoraga bajya gushaka amazi ndetse n’ibihombo kuko udafite imbaraga zo kujya kuyashaka yishyuraga amafaranga 100 ku ijerekani.
Uretse abaturage kandi amazi yanagejejwe ku bigo bitandukanye nk’amashuri n’amavuriro bituma n’aho yabaga ari make yiyongera. Mu bigo byabonye amazi harimo amashuri 13 n’amavuriro y’ibanze atanu.
Batamuriza Clémentine uyobora Ivuriro ry’Ibanze riri mu Kagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero, yagaragaje uburyo amazi yababereye igisubizo muri serivise batanga.
Ati “Maze imyaka itanu nkorera hano ariko nta mazi twari dufite. Abakora isuku bakoraga urugendo rw’imonota 30 bikoreye amajerekani ngo tubone ayo dukoresha isuku n’ibindi.Mu bihe by’imvura twararekaga ariko amazi akaba make ntitubone ayo gukora isuku.”
Yakomeje agira ati “Ubu byarahindutse kuko ukwezi kugiye gushira tubonye amazi meza, nta rugendo tugikora, abarwayi babona amazi uko bayakeneye na twe tukabaha serivise dufite isuku.”
Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruhunga C ruri mu Murenge wa Ngororero, na bo bavuga ko kubera amazi ari hafi batagikererwa ishuri kandi ko kubatekera byoroshye ku buryo bizazamura imitsindire yabo.
Uwihoreye Patrick, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngororero Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yashimye abafatanyabikorwa mu gukwirakwiza amazi mu karere ka Ngororero, by’umwihariko WASAC Group ku muyoboro yubatse ugeza amazi meza ku baturage benshi muri aka karere.
Uyu muyobozi yavuze ko uwo umuyoboro mushya watumye abagerwaho n’amazi meza muri Ngororero bava kuri 68% bagera hafi kuri 92%.
Ati “Byari bibabaje kubona nka hano mu Mujyi wa Ngororero abantu bajya kuvoma mu Kabande. Ubu ibyo byabaye amateka. Ahahurira abantu benshi nko mu nsengero no mu masoko ubu hari amazi ahagije. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu bwadutekereje nk’akarere k’icyaro ariko umuturage agashyirwa ku isonga.Uyu mushinga uri kugira uruhare mu kongera isuku mu baturage”.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rya WASAC Group rishinzwe guteza imbere ibikorwaremezo by’amazi, n’isukura, Murekezi Dominique, yavuze ko umushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi mu Karere ka Ngororero wakozwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi cyari gihari dore ko kari inyuma ugendeye ku mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.
Ati “Ibarura rya 2022 ryerekenye ko abaturage bagerwaho n’amazi meza mu Ngororero bari ku kigero cya 68% kandi impuzandengo y’Igihugu iri kuri 82.3%. Twashakaga ko nabo tubegereza serivise z’amazi kugira ngo babashe kugera ku bindi bikorwa by’iterambere”.
Uyu muyobozi yasabye abaturage begerejwe ibikorwaremezo by’amazi kubibungabunga kugira ngo bizakomeze kubagirira akamaro.
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST2) izarangira mu 2029, biteganyijwe ko abaturarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!