Abazi uyu mwarimu w’imyaka 50 bavuga ko nta burwayi buzwi yagiraga. Bikimara kuba ubuyobozi bw’ishuri bwihutiye guhamagara imbangukiragutabara ihagera yamaze gushiramo umwuka.
Ubuyobozi bwahise bufata icyemezo cyo kohereza umurambo wa nyakwigendera mu Bitaro bya Muhororo kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukunduhirwe Benjamine, yabwiye IGIHE ko nk’ubuyobozi bw’akarere basuye iri shuri bagahumuriza abanyeshuri ndetse banakorerayo inteko y’abaturage yatangiwemo ubutumwa bwo gusaba ababyeyi kuba hafi y’abana no gukomeza kubahumuriza.
Ati “Abanyeshuri muri rusange bameze neza ariko birumvikana ntabwo habura abagira ubwoba. Twasabye abarezi n’ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana no kubahumuriza”.
Visi Meya Mukunduhirwe yavuze ko bataramenya icyateye urupfu kuko batari banabasha kuvugana n’umudamu wa nyakwigendera kugira ngo bamenye niba hari uburwayi budasanzwe yari afite.
Ati “Iby’ubuzima bimenywa n’abaganga. Umurambo twawohereje ku bitaro ibizamini byo kwa muganga nibyo bizagaragaza icyateye urupfu”.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!