Ngororero: Umuturage yafashwe acuruza urumogi muri butike

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kamena 2020 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 11 Kamena Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego bafashe umugabo w’imyaka 38 afite udupfunyika 98 tw’urumogi yacururizaga muri butike, yararuvanze n’ibindi bicuruzwa.

Yafatiwe mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba mu kagari ka Rusumo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Karekezi yavuze ko Polisi n’izindi nzego bari mu gikorwa cyo kugenzura abacuruza ibitujuje ubuziranenge, ariko hakaba hari amakuru yatanzwe n’abaturage ko uwo mugabo mu bicuruzwa afite harimo n’urumogi.

Yagize ati "Ubwo twari mu gikorwa cya USALAMA twageze aho acururiza dusanga muri butike afitemo ikarito irimo amavuta yo mu bwoko bwa Glycérine. Abapolisi bakabona akomeza kwigizayo iyo karito buhoro buhoro, bihurirana n’uko hari amakuru ko acuruza urumogi. Bamusabye gukuramo amacupa ya Glycérine nibwo basanze munsi y’amacupa harimo udupfunyika 98 tw’urumogi.”

CIP Karekezi yaboneyeho gushimira abaturage batanze amakuru, ariko anakangurira abagicuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge kubireka kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa.

Ati “Turakangurira abantu kureka gucuruza ibiyobyabwenge kuko amayeri yose bakoresha agenda atahurwa kubera ubufatanye dufitanye n’abaturage. Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru kandi tunabasaba gukomeza kuduhera amakuru ku gihe.”

Yibukije abantu ko ibihano ku muntu ufatiwe mu bikorwa bijyanye n’ibiyobyabwenge byakajijwe harimo no gufungwa burundu.

Uwo mugabo yanze kugaragaza aho akura urwo rumogi, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Yafashwe akekwaho gucuruza urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .