Ngororero: RRA yashyikirije amabati abaturage bagwiriwe n’ibiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, cyashyikirije Akarere ka Ngororero inkunga y’amabati ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw agomba guhabwa abaturage bababaye kurusha abandi mu bagizweho ingaruka n’ibiza byabasenyeye inzu.

Iki gikorwa cyakozwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwatangaje ko igikorwa cya RRA bagifashe nk’igihango igiranye n’Abaturage ibashyikirije isakaro muri iki gihe cyari kibagoye cy’imvura.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yavuze ko ibiza byasize abaturage 1574 iheruheru, aho bagiye kugeza inkunga ku bari basigaye batarabona isakaro.

Ati “RRA idufashije kubona igisubizo ku baturage cyane muri iki gihe cy’imvura."

Uwingabiye Jeanne utuye mu Karere ka Ngororero yahuye n’ibiza. Ashimira isakaro bahawe na RRA kuko bunganiwe kugira ngo bongere kubona amacumbi.

Iyi nkunga y’amabati yatanzwe ku bufatanye na Minisiteri ifite mu nshingano zayo kurwanya ibiza, ifite agaciro ka miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bari mu kaga batewe n’ibiza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Minema, Habinshuti Philippe, yashimiye abakozi ba RRA ku nkunga batanze, asaba abaturage kuyikoresha neza bubaka mu buryo bwo guhangana n’ibiza.

Ku ruhande rwe, Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean-Louis, yashimangiye ko kwifatanya n’abanyarwanda bahuye n’ingorane byabaye umuco wa RRA mu rwego rwo kubereka ko batari bonyine. Asaba abaturage ko barebwa n’umusoro kubahiriza amategeko awugenga kuko aribyo bigeza iterambere ku gihugu.

Yasabye abaturage bo mu Karere ka Ngororero kuba inyangamugayo batanga imisoro neza, gukomeza ubufatanye mu bukangurambaga mu gutanga imisoro, kwibuka ko ari uburenganzira bw’abaguzi kwaka no guhabwa inyemezabuguzi, bikaba n’inshingano ku bacuruzi gutanga inyemezabwishyu ya EBM.

RRA yatanze inkunga y'isakaro ifite agaciro ka miliyoni 25 Frw
Komiseri Mukuru wungirije muri RRA, Kaliningondo Jean-Louis
Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yashimiye ubuyobozi bwa RRA kuri iyi nkunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .