Babitangarije ku Gicumbi cy’Intwari z’Imena i Nyange mu karere ka Ngororero ahizihirijwe ku rwego rw’akarere umunsi mukuru w’Intwari z’Igihugu uba tariki 1 Gashyantare buri mwaka.
Mu myaka 33 ishize nibwo abasore n’inkumi bibumbiye muri RPA batangije urugamba rwo kubohora igihugu. Urwo rubyiruko rwari rurangajwe imbere na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Major Joseph Ruhogo, umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko hari icyizere ko no mu myaka iri imbere u Rwanda ruzaba rubyiruye intwari.
Ati “Ababaye intwari, barimo n’abigaga hano ku ishuri ryisumbuye rya Nyange bari urubyiruko nkamwe, kuba intwari bisaba kubiharanira. Biduha icyizere ko no mu bihe biri imbere tuzaba dufite intwari”.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Ntara y’Iburengerazuba rwahaye inka y’ishimwe, umurinzi w’igihango Muhamyangango Aloys, wagize uruhare mu kurokora abantu babiri bahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Muhamyangango wo mu mudugudu wa Muzi, Akagari ka Bambiro umurenge wa Nyange, nyuma ya Jenoside yagizwe inyangamugayo mu nkiko Gacaca, ubu ni umurinzi w’igihango.
Avuga ko mu gihe cya Jenoside umutima wamukomanze umubwira ko ibyo abakoze Jenoside barimo bakora atari byo ahitamo kurokora abahigwaga.
Ati “Icyo nsaba urubyiruko ni ugukomera ku mpanuro za Paul Kagame watugejeje kuri aya majyambere tukaba dufite amahoro. Ndarwifuriza kugira ngo bazabe inyangamugayo bavemo n’abarinzi b’igihango.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Ngororero, Ntawuruhunga Abdul Madjid, yavuze ko umukoro bafite ubu ari ukuba intwari binyuze mu gukora ibikorwa by’iterambere.
Ati “Mu bikorwa dukora harimo kurwanya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage nko kubakira abatishoboye, tububakira ubwiherero, twubaka imirima y’igikoni, tunakora ubukangurambaga bugamije kugeza gahunda za Leta ku baturage.”
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence, yavuze ko abona hari icyizere ko mu rubyiruko ruriho ubu hazavamo intwari.
Ati “Ibikorwa by’urubyiruko biratanga icyizere ko batangiye kuba intwari kandi bazakomeza kuba intwari. Urubyiruko rwacu bakorera ku mihigo, bimakaza indangagaciro zo gukunda igihugu, ndetse no kwitangira igihugu, n’ibyo bikorwa by’abakorerabushake, badufasha gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, biduha icyizere ko barimo abazaba intwari”.
Uwambajemariya yasabye urubyiruko gukomeza kureba kure, gushishoza no kutarangara kugira ngo bakomeze ubutwari.
Mu karere ka Ngororero, kwizihiza umunsi w’intwari z’igihugu waranzwe no gutaha umuyoboro w’amazi uzageza amazi ku baturage barenga 8900, kugaburira abana indyo yuzuye, guha abatishoboye amatungo magufi mu rwego rwo kurwanya igwingira, no guha inka y’ishimwe umurinzi w’igihango.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!