Ngororero: Hakuzimana ukekwaho kwica umugore we amukubize ifuni yishyikirije RIB

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 13 Kamena 2020 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Hakuzimana Medard wo mu Murenge wa Nyange, mu Karere ka Ngororero uherutse kwica umugore we amukubise ifuni agahita atoroka, yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) nyuma y’iminsi igera kuri itatu yihishashisha.

Ku wa Kane tariki 11 Kamena 2020 hagati ya saa moya na saa mbili z’umugoroba nibwo mu Mudugudu wa Nyagatama, Akagari ka Vuganyana mu Murenge wa Nyange, hamenyekanye amakuru y’uko Hakuzimana Medard yishe umugore we amukubise ifuni, agahita atoroka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyange Nkurunziza Eliphaz, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa 13 Kamena mu masaha ya saa munani Hakuzimana yishyikirije RIB.

Ati “Hafi saa munani z’amanywa yishyikirije RIB ubu tuvugana ari mu maboko ya RIB kuri sitariyo ya Polisi ya Nyange. Njye twibonaniye yatubwiye ko yamaze kumwica agahita amanuka munsi y’iwe akaba ariho arara bugacya akambuka ishyamba, hari agasozi karimo ishyamba hakurya y’iwe, yabona bwije akongera akitwikira ijoro akajya hafi y’ishyamba rya Paruwasi ya Nyange akaba ariryo yirirwamo, ubwo rero ku manywa uyu munsi nibwo yamenenganye agera ku Murenge yizanye we wenyine yishyikiriza mu maboko ya RIB.”

Uyu mugabo afitanye n’umugore we akekwaho kwica abana babiri, umuhungu w’imyaka 12 n’umukobwa w’imyaka icyenda y’amavuko. Nkurunziza Eliphaz yabwiye IGIHE ko ubu bari kurerwa na Nyirakuru, bakaba basanze undi mwana arera uwo mugabo yari yarabyaye ku wundi mugore.

Amakuru avuga ko Hakuzimana w’imyaka 46 yishe umugore we amukubise ifuni. Muri Werurwe na none mu Karere ka Ngororero habaye urupfu nk’urwo.

Mu Mudugudu wa Cyansenge, Akagari ka Murinzi, Umurenge wa Kavumu umugabo witwa Jean Claude Nzabakurikiza yishe umugore we amukubise isuka amusanze asinziriye, biza kubonwa n’abaturanyi mugitondo.

Ibyo bibazo byose bivugwa ko imvano ari amakimbirane yo mu muryango.

Hakuzimana arakekwaho kwica umugore we amukubise ifuni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .