Ngororero: Barindwi bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kanama 2020 saa 08:39
Yasuwe :
0 0

Ku cyumweru tariki ya 9 Kanama Polisi ikorera mu karere ka Ngororero mu murenge wa Gatumba yakoze igikorwa cyo kurwanya abacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

Ni muri urwo rwego abantu barindwi bafashwe barimo gucukura amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti na Koruta.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufata abo bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba.

Ati “Abaturage bo muri iriya sitasiyo bahamagaye abapolisi bababwira ko hari itsinda ry’abantu bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko kandi bakangiza umugezi n’ibindi bidukikije.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko biriya bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko byangiza imigezi kuko yuzuramo itaka iyo bayungurura bikanafunga imiyoboro y’amazi ajya mu mirima y’abaturage ndetse bigatuma amazi yandura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko bariya bantu uko ari barindwi bari banarenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ati “Bariya bantu ntabwo bari bambaye udupfukamunwa kandi bari baturutse mu bice bitandukanye, bashyiraga ubuzima bwabo mu kaga mu buryo bwinshi kuko nta bwirinzi ubwo aribwo bwose bari bafite muri kiriya kirombe. Byongeye barimo no gukoresha abana bato muri ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko.”

Abafashwe ndetse n’ibikoresho bakoreshaga bahise bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba. CIP Karekezi yashimiye abaturage batanze amakuru abasaba gukomeza kurwana ishyaka ryo kurengera ibidukikije kandi batanahishira abica amategeko.

Mu cyumweru gishize nanone mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Rusebeya Polisi yatesheje abantu 40 bari mu kirombe cy’amabuye y’agaciro bayacukura mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Bamwe mu bafashwe bacukura amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .