Ngororero: Abayobozi batatu bafunzwe bakekwaho guhimba isoko ryo kubakira abasenyewe n’ibiza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri barimo umwe w’Umurenge wa Sovu n’uwa Kavumu mu Karere ka Ngororero, bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo n’icyo guhimba no gukoresha impapuro mpimbano.

Aba bayobozi batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020. Usibye aba Banyamabanga Nshingwabikorwa mu bandi bafunzwe harimo n’Umucungamari w’Umurenge wa Sovu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko aba uko ari batatu bakekwaho gukora isoko rya baringa ry’ibikoresho ryo kubakira abaturage batishoboye bahuye n’ibiza mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/19. Bivugwa ko bagaragaje ko Rwiyemezamirimo yagejeje umucanga n’amabuye ahubatse inzu ariko ko bitigeze bikorwa.

RIB yatangaje ko abakekwa bafungiye kuri RIB kuri station ya Ngororero mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yibukije abaturarwanda ko bakwiye kugendera kure ibyaha aho biva bikagera by’umwihariko abafite mu nshingano umutungo, bakawucunga neza.

Ati “Tuributsa abaturage kwirinda kwishora muri ibyo byaha kuko ingaruka zabyo ni mbi cyane. Ikindi kandi RIB ntabwo izihanganira abantu banyereza umutungo wa leta n’uw’ibindi bigo.”

Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano aba bayobozi bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .