00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umuyobozi wa Dasso akurikiranyweho kwakira ruswa y’umuturage ushaka kwenga ‘Kambuca’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Mutarama 2022 saa 12:23
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi ukuriye DASSO mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Uyu mugabo w’imyaka 37 yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 100 Frw, yari ahawe n’umuturage kugira ngo azamufashe ajye yenga inzoga zitemewe zitwa Kambuca.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasabye abantu kwirinda gutanga cyangwa kwakira indonke.

Ati “RIB iributsa abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba cyangwa kwakira indonke, yizeza umuntu ko hari ibyo azamufasha, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko ari igisebo kuba umuntu yakwakira ruswa ngo azemerere umuturage gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umuntu ushobora kwakira indonke kugira ngo umuntu ahishirwe akore inzoga nka ziriya zitemewe, azi ingaruka ziri guterwa na biriya binyobwa harimo n’urupfu.”

“Abantu bakwiriye kumenya ko indonke iri mu byaha bidasaza, kandi ibihano byayo biraremereye. RIB irasaba abantu kugumya gutunga agatoki aho ruswa iri kugira ngo tuyirwanye.”

Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke gihanwa, uyu muyobozi wa Dasso akurikiranyweho gihanwa n’ingingo ya 4 y’Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .