Ngoma: Umupolisi akurikiranyweho kurasa umuturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Kanama 2020 saa 03:34
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko irimo gukurikirana umupolisi ukekwaho kurasa umuturage witwa Nsengiyumva Evariste, wari utuye mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma.

Uwo musore yarashwe mu ijoro ryo kuri uiki Cyumweru ahagana 20:30, ubwo inzego z’umutekano zari mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho saa moya abantu bose bagomba kuba bari mu rugo, uretse abafite impamvu zikomeye cyangwa ababiherewe uburenganzira.

Amakuru avuga ko uyu musore kimwe n’abandi benshi basanzwe mu rugo rw’umuturage yarahahinduye akabari, mu gihe babasohoragayo we afata amacupa ashaka kuyakoresha arwanya inzego z’umutekano.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko "Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane uko byagenze."

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kibungo mbere y’uko ushyingurwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .