00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Umukecuru w’imyaka 66 yishwe aciwe umutwe n’abantu bataramenyekana

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 November 2024 saa 08:48
Yasuwe :

Umukecuru w’imyaka 66 y’amavuko wari utuye mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, yishwe aciwe umutwe n’abantu batari bamenyekana, inzego z’umutekano zikaba zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe.

Uyu mukecuru yiciwe mu Mudugudu w’Akabungo mu Kagari ka Rubago mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umurambo w’uyu mukecuru wabonywe ejo ahagana saa Tanu z’amanywa, inzego z’umutekano zihita zita muri yombi abantu babiri bakekwaho ubwo bugizi bwa nabi mu gihe hakomeje iperereza ngo hamenyekane niba koko ari bo bamwishe n’icyo bamuhoye.

Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano bagiye ahabereye ubu bwicanyi bakorana inama n’abaturage ndetse banihanganisha umuryango. Bwasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kurushaho kubana neza mu mahoro.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko mu bindi basabye abaturage ari uko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we, babasabye kandi ko n’abafitanye ibibazo by’amakimbirane babigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura mu mahoro.

Ati “Ubutumwa duha abaturage mbere na mbere ni ihumure, ni ukubahumuriza. Ubundi ni ukubana neza mu mahoro no kubahana buri wese akubaha ubuzima bwa mugenzi we, akirinda amacakubiri, inzangano ndetse baba bafite ibyo batumvikana bakegera inzego z’ubuyobozi zikabafasha.”

Meya Niyonagira yakomeje avuga ko basoje inama basaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.

Kuri ubu, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ni mu gihe abagabo babiri bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’uyu mukecuru bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibungo.

Umukecuru w’imyaka 66 w'i Ngoma yishwe aciwe umutwe n’abantu batari bamenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .