Ngoma: Umugabo yemerewe ibihumbi 4000 Frw ngo avane telefone mu musarani aheramo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 14 Werurwe 2019 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Umuturage witwa Mpozembizi Jean Marie Vianney, yapfiriye mu musarani nyuma yo kwemererwa ibihumbi 4000 Frw, akajyamo agiye gukuramo telefone yari yaguyemo.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru cyashize nibwo uyu mugabo wo mu Murenge wa Remera Akagari ka Ndekwe, Umudugudu wa Rukore, yaguye mu musarane kugeza n’ubu akaba atarabasha gukurwamo.

Kuri uriya munsi uwitwa Baragora Joas yagiye mu musarani wa metero 17, atamo telefone yo mu bwoko bwa TECNO igura amafaranga 18 000 asaba umwana we kuyimukuriramo aramuhakanira.

Baragora yahise ajya ku muhanda gushaka uwamukuriramo telefone ye, ahura na Mpozembizi bemeranwa ko nayikuramo ari bumuhe 4000 Frw.

Mpozembizi yiyemeje kujya mu musarani agezemo abura umwuka aheramo ngo kuva kuwa Gatandatu kugeza n’ubu umurambo we ntabwo urakurwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Remera, Umurerwa Donatille, yemereye IGIHE aya amakuru ahamya ko bagikora ibishoboka kugira ngo umurambo wa Mpozembizi uboneke.

Ati “Kuva kuwa Gatandatu kugeza n’ubu akarere kakodesheje imashini kugira ngo hashakishwe umurambo wa Nyakwigendera ariko ntabwo uraboneka turacyashakisha, twasanze umusarani atari metero 17 ahubwo ari icyobo kinini cyane."

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage kugira amakenga mu byo bakora byose kandi bakirinda ibyatuma batakaza umubiri mu bintu bidafite inyungu.

Mpozembizi yari afite imyaka 41 asize umugore n’abana batanu.

Abaturage bakomeje gushakisha umurambo
Akarere kakodesheje imashini zirimo kwifashishwa mu gushakisha umurambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza