Ngoma: Uburyo abana barenga 3800 bavuye mu mirire mibi bigizwemo uruhare n’igikoni cy’umudugudu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Kanama 2020 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Ababyeyi bo mu Karere ka Ngoma barashimira gahunda yashyizweho na leta ijyanye n’igikoni cy’umudugudu yigishirizwamo gutegura indyo yuzuye, kuko yabafashije gukura mu mirire mibi abana babo.

Imibare igaragaza ko kuva mu 2017 kugeza tariki 21 Kanama 2020 abana bagaragaje ikibazo cy’imirire mibi muri aka Karere ari abana 3997, abakize ni 3875 naho abagifite iki kibazo ni 122. Barimo 22 bari mu mutuku n’abandi 100 bari mu muhondo.

Igikoni cy’umudugudu ku isonga mu byahinduye ibintu

Bamwe mu babyeyi batandukanye bo muri aka Karere baganiriye na IGIHE, bavuze ko igikoni cy’umudugudu kiri ku isonga mu byabafashije gukura abana babo mu kugaragara mu mirire mibi.

Namahirwe Ruth ufite imyaka 28 ufite abana babiri utuye mu Mudugudu wa Gikomero mu Kagari ka Ndekwe mu Murenge wa Remera, yavuze ko abana be babiri bose bari mu mirire mibi nyuma ngo abajyanama b’ubuzima bamaze kubapima bamusaba kujya aza kwiga guteka indyo yuzuye.

Ati “Banyigishije guteka ibiryo nkashyiramo imboga, akenshi naratekaga sinzishyiremo kandi nzifite mu rutoki, karoti zo narazihingaga nkazigurisha ariko ubu nsigaye mbanza nkakuraho izo ngaburira abana, ikindi nita cyane ku isuku ku buryo noza neza amasahane ngiye kugaburiraho abana banjye.”

Namahirwe yavuze ko kuri ubu abana be bavuye mu mirire mibi aho umwe yari ari mu mutuku undi ari mu muhondo.

Dusabimana Stephanie wari ufite umwana uri mu muhondo, we avuga ko akigera mu gikoni cy’umudugudu yasanze yagaburiraga umwana we nabi nyamara ibyinshi abifite iwe mu rugo.

Ati “Ubu nteka imyumbati nkanakaranga imboga ku ruhande nkamwigaburirira ku buryo menya igipimo mpa umwana wanjye, kuva natangira kumwigaburira ubu ameze neza, mbere akiri mu muhondo waramurebaga ukabona arashaje uruhu rwe rugaragara nk’aho rushaje kandi afite umwaka umwe, ariko ubu ni umusore w’imyaka ine.”

Abafatanyabikorwa ku isonga mu bafashije Akarere kurwanya imirire mibi

Umushinga USAID Gikuriro ni umwe mu bafatanyabikorwa bafashije Akarere ka Ngoma mu kurwanya imirire mibi mu bana n’abagore batwite. Abagore batwite 720 n’abana bari munsi y’imyaka itanu 59 445 bigishijwe uko bategura kandi bakagaburirwa indyo yuzuye binyuze mu ishuri mbonezamikurire.

Umuyobozi wungirije wa Gikuriro ku rwego rw’igihugu, Umurungi Yvonne yavuze ko bashyiraga hamwe ababyeyi bafite ikibazo cy’imirire mibi bakabereka uburyo bakwifashisha ibyo kurya bafite bagateguramo indyo yuzuye, ngo nibura bitaga ku mwana mu byumweru nyuma bakamwohereza gukomereza ku gikoni cy’umudugudu.

Ati “Dutangira uyu mushinga, ku rwego rw’igihugu imirire mibi yari kuri 38% ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Ngoma byari nka 42 ubu ntabwo turabona neza imibare ariko twebwe turebye dusanga hari icyahindutse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, avuga ko ikibazo cy’imirire mibi akenshi giterwa n’ubumenyi buke ababyeyi baba bafite mu gutegura indyo yuzuye.

Ati “Icya mbere ni ubumenyi mu baturage bacu mu gutegura indyo yuzuye, kwihingira akarima k’igikoni ndetse n’ibindi bihingwa bikungahaye ku bikenewe mu mubiri, ubu abenshi barabimenye ni cyo cyadufashije.”

Yakomeje avuga ko nibura umwana wagaragaye mu mirire mibi ashobora gukurikiranwa mu minsi 12 akongera agasubira mu buzima bwiza. Yasabye ababyeyi bigishwa gutegura indyo yuzuye ko babikoresha mu ngo zabo kugira ngo bakomeze kurinda abana babo kuba bagaruka mu mirire mibi.

Kuri ubu Akarere ka Ngoma gasigaranye abana 122 bagifite ikibazo cy’imirire mibi, ubuyobozi bugatangaza ko bugikurikirana aba bana kandi bwizeye ko mu gihe cya vuba nabo bazayivamo.

Byinshi mu byo bihingira nibyo basanze bigize indyo yuzuye
Dusabimana Stephanie avuga ko ubu asigaye agaburira umwana we indyo yuzuye nyuma yo kwigishirizwa mu gikoni cy'umudugudu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .