Ngoma: Toni 700 z’umuceri zari zabuze isoko zatangiye kugurishwa

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Koperative CORIMI ibarizwamo abahinzi b’umuceri mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Ngoma yatangiye kubona abaguzi b’umuceri wari umaze igihe mu bubiko.

Ni umuceri usaga toni 700 wari umaze hafi amezi abiri waraburiwegu isoko, ibi ngo byagize ingaruka ku banyamuryango bataboneye igihe amafaranga arimo n’ayo gutanga mu bwisungane mu kwivuza.

Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bwa Koperative CORIMI bwitabaza ubuyobozi bw’akarere na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu kubashakira abaguzi kugira ngo abaturage babashe kubona amafaranga.

Perezida wa Koperative CORIMI, Mutabazi François, yabwiye IGIHE ko kuri ubu babonye umuguzi ubagurira toni 200 zihwanye na miliyoni 60 Frw, agiye guhabwa abahinzi ngo batange ubwisungane mu kwivuza abandi bakemure ibibazo bitandukanye bamaranye iminsi.

Yakomeje agira ati “Ubu ntabwo bikiri ikibazo cyane, twabonye umushoramari wemeye kutugurira toni 200, ni abantu boherejwe n’akarere na Minicom. Twari dufite ikibazo cy’abanyamuryango twari dufitiye amafaranga hafi miliyoni 80 Frw none abaje batwaye toni 200 zihwanye na miliyoni 60 Frw.”

Yakomeje avuga ko undi muceri bagiye kuwutonoza mu ruganda rwabo bakawugurisha ngo babone amafaranga yo kwishyura abaturage.
Ku kijyanye n’ingaruka byari byaragize ku baturage kuba umuceri wari waraburiwe isoko yavuze ko zihari ariko zitari zakabaye nyinshi cyane, yavuze ko mu bahinzi 1227 abagera kuri 1/3 aribo bari barabonye amafaranga, abandi bakaba bari bategereje kwishyurwa ku muceri wari uri mu bubiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, we yabwiye IGIHE ko kugira ngo iyi koperative igire umuceri mwinshi wabuze isoko byatewe nuko irinini bari bafite ryari iryo mu mashuri yisumbuye yafunzwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Ubu turimo gukorana na Minicom n’abandi banyenganda bo hirya no hino mu gihugu ku buryo dufite icyizere ko abandi bari buwugure, nibura tukabasha gufasha abaturage ku kibazo bagize kubera ibigo by’amashuri bakoranaga byafunze kubera COVID-19.”

Mapambano yasabye abaturage kugira icyizere nibura ngo mu cyumweru kimwe iki kibazo kizaba cyakemutse.

Koperative CORIMI ni imwe mu makoperative ahinga umuceri mu Karere ka Ngoma ibarizwamo abahinzi 127, ikorera mu mirenge itandatu ariyo Jarama, Zaza, Karembo, Mugesera, Sake na Gashanda.

Mu muceri bivugwa ko wari waburiwe isoko harimo toni 527 zidatonoye ndetse na toni 178 z’umuceri utonoye.

Toni 700 z’umuceri zari zabuze isoko mu Karere ka Ngoma zatangiye kugurishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .