00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: RIB yataye muri yombi batatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Kanama 2021 saa 03:55
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative KOTAVEM igizwe n’abakora akazi k’ubunyonzi mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma.

Abatawe muri yombi barimo umugabo w’imyaka 33 wayoboraga koperative, uwari umuyobozi wungirije, umunyamabanga n’umubitsi. Ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Zaza.

Aba bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza amafaranga ya koperative angana na miliyoni eshatu, bavuga ko yakoreshejwe ariko ntibagaragaza uburyo yakoreshejwemo.

KOTAVEM imaze imyaka irindwi ikora, igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 90, mu ntangiro buri mu nyamuryango yatanze amafaranga ibihumbi 20 byo kwinjira ndetse buri kwezi batanga umusanzu wa 500 Frw. Abanyamuryango 60 batangiranye nayo batanga umusanzu w’ibihumbi bitatu buri kwezi.

Aba banyamuryango bagiye kumenya ko amafaranga yabo yibwe, ubwo bajyaga kureba ayo bafite kuri konti bagasangaho 1 600 Frw batazi uko andi yakuweho.

RIB yaboneyeho umwanya wo kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatirwa mu cyaha cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura, awukoresha mu nyungu ze bwite.

Aba bagabo nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Bahanishwa kandi igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi ariko itarenze 10 no gutanga ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro eshatu kugera kuri eshanu z’umutungo banyereje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .