Ngoma: Mu mezi abiri hegitari 20 ziganjeho imirima n’amashyamba zatwitswe n’abaturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 24 Kanama 2019 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko muri Nyakanga na Kanama imirima n’amashyamba byo mu mirenge itatu byatwitswe n’abaturage biganjemo abahigi, abahinzi n’aborozi, bashaka kugira ngo hazashibuke ubwatsi bwiza mu gihe cy’imvura.

Imirenge itatu iki gikorwa kiganjemo cyane ni Gashanda, Kazo na Murama niyo yibasiwe cyane ugereranyije n’ahandi. Ubuso bumaze kugaragara ko bwatwitswe n’abaturage bungana na hegitari 20.5

Umukozi w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imicungire y’ibiza, Imanizabayo Edson yabwiye IGIHE ko bimwe mu bituma gutwika imirima ku misozi byiyongera cyane mu baturage bituruka ku bumenyi buke bw’abahinga.

Yagize ati “Abantu bahinga bibwira ko iyo batwitse byongera ifumbire mu butaka cyangwa bakabikora kugira ngo bikize ibyatsi nk’urwiri baba batagishaka mu mirima, baratwika rero ugasanga hari nubwo bakongeje naho batifuzaga.”

Mu mirenge itatu yatwitswe cyane n’abaturage ariyo Gashanda, Kazo na Murama, uyu muyobozi avuga ko mu Murenge wa Kazo ariho hibasiwe cyane kuko hatwitswe hegitari 10.

Ati “ Uteranyije uduce twagiye dushya twavuga ko hahiye hegitari 10 muri uyu murenge, nko mu Kinyonzo ukekwaho gutwika ishyamba yarafashwe ashyikirizwa RIB, Mu kagari ka Gahurire uwahatwitse ntabwo bamumenye ariko byageze no ku ishyamba ryahatewe.”

Yakomeje agira ati “ Mu kagari ka Umukamba bikekwa ko ari abahigi kuko bari biriwe bahazerera n’imbwa, Mu murenge wa Murama ho hahiye kuri hegitari eshanu bikaba bikekwa ko byakozwe n’abahinzi babaga barunze ibiyorero bagiye kubitwika. Naho mu Murenge wa Gashanda naho hahiye hegitari eshanu hagakekwa abahinzi bari mu murima.”

Umuyobozi ushinzwe ibidukikije mu Karere ka Ngoma Mutabaruka Sematarabo yabwiye IGIHE ko ibyo abaturage bakoze bitemewe.

Yasabye abaturage kubireka kuko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko muri Nyakanga na Kanama imirima n’amashyamba byo mu mirenge itatu byatwitswe n’abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza