Ngoma: Inzu 1030 zishobora guteza akaga abazituyemo muri iki gihe cy’imvura

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 28 Ukuboza 2019 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko muri iki gihe cy’imvura nyinshi iri guteza ibyago birimo inkangu zikomeye ndetse no gusenya zimwe mu nzu ziri mu manegeka, muri aka karere habaruwe inzu 1030 zishobora guteza akaga abazibamo.

Nyuma yo kubona ibi, akarere kanzuye ko abaziyuyemo bazikurwamo bagakodesherezwa zikabanza gusanwa.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 ubwo hakorwaga umuganda usoza Ukuboza, umuganda ukaba wibanze ku kubaka inzu esheshatu zizatuzwamo imiryango itishoboye itagira aho iba ndetse na bamwe mu basenyewe n’iyi mvura imaze iminsi igwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis, yavuze ko mu rwego rwo kugenzura inzu zitameze neza babaruye inzu 1030 zishobora guteza akaga abazibamo, muri zo 209 basanze zishobora gusanwa.

Ati “Mu minsi ishize twakoze ibarura tubona ko hari inzu zimeze nabi zifite imyaka myinshi nk’izubatswe mu 1940, 1950 kuzamura ukabona zimaze gusaza, ukabona hari n’izindi zubatswe mu gihe abantu baturaga mu midugudu uyu munsi ugasanga zatangiye kugira ibibazo, twarazibaruye rero dusanga ni 1030.”

Yakomeje agira ati “Twafashe gahunda yo kubaka inshyashya twubaka izigera kuri 337 harimo n’izubatswe uyu munsi, izindi 209 twasanze iyi mvura iri kugwa ubu ishobora kuzisenya zikagwira abantu duhitamo kubacumbikishiriza hirya no hino mu mirenge dutangira kuzisana no kuzikomeza nubwo tutarazisoza kugira ngo bazisubiremo.”

Yakomeje ashimira abaturage ku murava n’ubutwari biri kubaranga hubakwa izi nzu kugira ngo bagenzi babo bazisubiremo zimeze neza.

Bamwe mu baturage bari kubakirwa izi nzu bashimira ubuyobozi ku kuba buri kububakira inzu zo kubamo ndetse bukaba bwaranabarinze kugwirwa n’inzu zabo zari zishaje.

Mukasinabwiteye Aline umwe mu bari kubakirwa ubana n’abana be bane, avuga ko yari abayeho mu buzima butari bwiza kubera kutagira aho aba.

Ati “Aho nabaga byansabaga kubaha umubyizi kugira ngo banyemerere gukomeza kuba mu nzu yabo, ariko ubu ubwo bagiye kumpa inzu yanjye bizatuma nshyira umutima hamwe nkorere abana banjye neza nanjye niteze imbere.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba wifatanyije n’abaturage ba Ngoma mu muganda, yasabye abikorera bo muri aka karere, amadini n’amatorero, za kaminuza n’abandi bantu batandukanye gufatanya n’ubuyobozi mu kubakira iyi miryango itishoboye byibuze mu gihe cy’ukwezi kumwe izi nzu zikaba zirangiye ba nyirazo bazigiyemo.

Intara y’Iburasirazuba yari yihaye intego ko nibura mu mpera z’uyu mwaka hazaba hamaze kubakwa inzu zirenga ibihumbi 5000 gusa ngo imvura nyinshi yaguye yatumye iki gikorwa kitagerwaho neza.

Abanyeshuri ba IPRC Ngoma ubwo batundaga amabuye yo kubakisha umusingi zimwe mu nzu zatangiye kubakwa
Abaturage batunze amabuye yo kubakisha ku bwinshi
Abayobozi batandukanye biganjemo ab'ingabo na Polisi mu ntara y'Iburasirazuba bitabiriye uyu muganda
Brigadier Gen Hodari ubwo yatundaga amatafari ya rukarakara yo kubakisha
Guverineri Mufulukye yasabye abikorera abanyamadini n'izindi nzego zitandukanye gufatanya n'Akarere mu kubakira imiryango itishoboye
Mukasinabwiteye Aline wubakiwe inzu yashimiye ubuyobozi bwamutekerejeho abwizeza impinduka mu mibereho ye
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodis yavuze koinzu zigera ku 1030 zabaruwe nk'izateza akaga abazibamo muri iki gihe cy'imvura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza