00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Hasobanuwe uruhare rw’imodoka ya Cyasa mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi i Kibungo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 April 2025 saa 09:13
Yasuwe :

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma, bavuze ku modoka yari isanzwe itunda amatafari y’umugabo wamenyekanye nka Cyasa, yifashishijwe mu gutunda imibiri y’Abatutsi iyijyana mu byobo ndetse n’uburyo yatwaraga Interahamwe zigiye kwica hirya no hino.

Ibi babigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ngoma. Muri iki gikorwa hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani yabonetse mu mirenge ya Kibungo na Remera.

Habimana Emmanuel bitaga Cyasa kuri ubu wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, imodoka yakoreshaga atunda imibiri y’Abatutsi kuri ubu iri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibungo nka kimwe mu bimenyetso byifashishwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ndayisenga Simon Pierre watanze ubuhamya, yavuze ko Cyasa ari we watangije Jenoside muri Kibungo ndetse anafasha izindi nterahamwe mu kuzitwara mu modoka zigiye kwica mu bice bitandukanye.

Uyu mugabo ngo imodoka ye ni na yo yakoreshwaga mu gutunda imirambo iyijyana mu byobo bitandukanye mu rwego rwo kujijisha ko bari gukora ubwicanyi.

Ati “Ahagana saa Saba ni bwo twumvise isasu rimwe gusa bavugaga ko ari Cyasa warirashe kugira ngo arabure bagenzi be ngo batangire bice, baraje bagota kiriya kigo cyose cya Economat bucece bararasa abantu twese dukwira imishwaro, dutangira kwiruka njye nihisha ahantu mu gikoni.’’

Ndayisenga yavuze uburyo bagiye bamwicira mu maso bamwe mu bavandimwe be, inshuti ze n’abandi benshi bagiye bica areba n’amaso ye, kugeza ubwo ahasohotse agenda yihishahisha kugeza ubwo ageze i Burundi mu nkambi.

Yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigatuma yongera kubonana na Mama we, yavuze ko kuri ubu yamaze kwiyubaka aho afite umugore n’abana babiri, kuri ubu afite ibisigisigi bya Jenoside birimo kuvunika imbavu n’ibindi.

Karasira Theophille uvuka muri Kibungo we yavuze ko imodoka yatwaraga amatafari kera kuri ubu iri ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo, yifashishijwe cyane na Cyasa mu gutwara Interahamwe zigiye kwica Abatutsi mu bice bitandukanye aho yari ikimenyabose.

Yagize ati “Mu gihe cya Jenoside rero iyi kamyo ya Cyasa yatwarwaga n’umushoferi witwa Canisius, yaranabyireze arabyemera, yatwaragamo Interahamwe zikajya kwica hirya no hino. Ubundi igakoreshwa hatundwa imirambo ikavanwa ahari Komini Birenga no kuri Economat bakaza bakayishyira mu byobo byari hano hari urwibutso byacukuwe bashaka amatafari.’’

Yavuze ko kuba iyi modoka iri ku rwibutso rwa Kibungo bayibona nka kimwe mu bimenyetso simusiga byifashishijwe mu kwica Abatutsi hirya no hino mu bice bitandukanye byo muri Kibungo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yihanganishije imiryango yashyinguye ababo mu cyubahiro avuga ko Leta y’u Rwanda yagerageje gutanga ubutabera binyuze mu nkiko Gacaca. Yasabye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yivuye inyuma kugira ngo ntizongere kuba.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 25, hakaba haranashyinguwemo indi mibiri umunani yabonetse mu mirenge ya Kibungo na Remera.

Imodoka ya Cyasa yagize uruhare rukomeye mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kibungo
Kuri ubu iyi modoka iri ku Rwibutso rwa Kibungo nka kimwe mu kimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace
Habimana Emmanuel uzwi nka Cyasa yakatiwe igifungo cya burundu kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana yasabye buri wese kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside
Ndayisenga Simon Pierre yavuze ko isasu rya mbere ryarashwe muri Kibungo ryarashwe na Cyasa kugira ngo n’abandi batangire kwica
Hashyinguwe imibiri umunani mu cyubahiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .