Nduwamungu yashyinguwe mu Murenge wa Rukumberi ari naho yari atuye.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa; abayobozi b’Ingabo, Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, abahagarariye IBUKA, abo mu muryango we n’inshuti n’abavandimwe.
Umwana we w’imfura, Mizero Francine, yavuze ko nk’umuryango, bababajwe n’urupfu rw’umubyeyi wabo wakundaga abantu.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwe bazabihanirwa n’amategeko.
Rubingisa kandi yahumurije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Rukumberi, ababwira ko nta muntu uzabahungabanyiriza umutekano.
Ati "Ndashimira inzego z’umutekano zikomeje guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nta muntu uzabahungabanyiriza umutekano.”
“Imyaka 66 Nduwamungu yari afite, yari agitanga umusanzu wo kubaka igihugu kandi yari afite uruhare runini muri gahunda z’iterambere. Uwamwambuye ubuzima yaduhombeje byinshi, tuzakomeza kuba hafi umuryango we kandi tuzakomeza no kubafata mu mugongo.”
Uwari uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Igihugu, yihanganishije umuryango wa Nduwamungu Pauline, avuga ko yapfuye urupfu rubabaje cyane, yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kudakomeza kugereranya urupfu rwe n’izindi z’abandi baba bagiye bapfira ahandi hantu hatandukanye.
Yavuze ko kandi umuryango wa Ibuka umaze iminsi wumva impfu z’abandi bantu batandukanye barokotse Jenoside bari kugenda bicwa avuga ko bazira ko babonye byinshi birimo ubwicanyi kandi abo bantu bakuru bagize uruhare mu gutanga ubuhamya mu Nkiko Gacaca. Yasabye inzego z’umutekano kuzagaragaza ababigizemo uruhare ndetse bakanabiryozwa.
Nduwamungu Pauline yasize abana batatu n’abuzukuru batanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!