00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Dosiye y’umugabo ushinjwa kwicisha se agafuni yagejejwe mu rukiko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 06:05
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko rwisumbuye rwa Ngoma umugabo wo mu karere ka Rwamagana ushinjwa icyaha cyo kwica se amukubise agafuni.

Tariki ya 24 Ugushyingo 2021 mu ma saa yine z’amanywa, mu Mudugudu wa Nyantoki, mu Kagari ka Budahanda, mu Murenge wa Musha , mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba nibwo uregwa yari mu murima afite agafuni ari kubagara ibishyimbo.

Ubushinjacyaha buvuga ko se yamusanze muri uwo murima akamubwira ko ajya amwiba ubwatsi akabugurisha atabumuhaye , undi ahita abangura ako gafuni akamukubita inshuro ya mbere mu mutwe arakomereka ,akamukubita inshuro ya kabiri ku kananwa yikubita hasi arongera akamukubita mu musaya no mu mutwe aramwica.

Amaze kumwica yahise yiruka ajya kubibwira abaturage barimo kubagara ibishyimbo aho hafi ko amaze kwica se , na bo bahita bamushyikiriza inzego z’umutekano.

Uwo mugabo aramutse ahamwe n’ icyaha , yahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .