Byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Cyurusambu mu Kagari ka Kigoma mu Murenge wa Jarama wo mu Karere ka Ngoma.
Aba bantu biraye mu nka bazisanze mu rwuri barazitemagura, zimwe zirapfa izindi bazitema amaguru barayatwara.
Inzego z’ibanze zatangaje nyir’inka yageze mu rwuri rwe mu gitondo agasanga inka esheshatu ziryamye hasi harimo izapfuye n’izaciwe amaguru, ahita atangira kwitabaza ubuyobozi ndetse n’abaturanyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bubinyujije ku rukuta rwa X, bwatangaje ko buri gukurikirana iby’ubu bugizi bwa nabi.
Buti "Iki kibazo twakimenye ku bufatanye n’izindi nzego turimo kugikurikirana kugira ngo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bafatwe bashyikirizwe ubutabera bakurikiranwe."
Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X yatangaje ko abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ibi byaha batawe muri yombi.
Iti "Ibi byabaye mu ijoro ryakeye kandi twatangiye kubikurikirana ndetse n’abacyekwa batatu bamaze gufatwa, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe ipereza rigikomeje."
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyakuri yatumye abagizi ba nabi birara mu nka z’umuturage bakazitema.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!