00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Akanyamuneza ku baturage bo mu mirenge irindwi igiye guhabwa amazi meza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 3 January 2025 saa 01:59
Yasuwe :

Abaturage bo mu mirenge irindwi yo mu Karere ka Ngoma batangiye kumwenyura nyuma yo kubakirwa uruganda rw’amazi rwa Sake Water Supply system, rwitezweho kubafasha mu kubona amazi meza, bagasezera kunywa amazi y’ibishanga no gukuraho ingendo ndende bakoraga bajya kuyashaka.

Uyu mushinga wo kubaka umuyoboro w’amazi mu Karere ka Ngoma harimo n’uruganda ruyatunganya ruri kubakwa ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera, watangiye muri Gashyantare 2023, biteganyijwe ko uzarangira uyu mwaka. Uruganda rw’amazi ruri kubakwa ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 11 by’amazi ku munsi.

Biteganyijwe ko uyu mushinga uzakemura ikibazo cy’amazi make mu Karere ka Ngoma cyaterwaga ahanini nuko imiyoboro yaho imwe yari ishaje ndetse ugasanga hari n’abaturage bakora ingendo ndende bajya gushaka amazi nayo adatunganyijwe.

Umuyoboro uri kubakwa uzageza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 340 bo mu mirenge irindwi y’aka karere. Iyo mirenge ni Zaza, Karembo, Sake, Jarama, Rukumberi, Kibungo, na Remera.

Muri uyu mushinga hari kubakwa uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 11 by’amazi ku munsi, imiyoboro y’amazi irenga ibilometero 140, ibigega 10 bizajya bibika amazi , ndetse n’amavomero rusange 17. Ibi bikazafasha abaturage kubona amazi hafi y’aho batuye, ndetse n’abifuza kuyageza aho batuye bazayegerezwa.

Mukayizera Laetitia utuye mu Mudugudu wa kabeza mu Kagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Zaza, yavuze ko muri uyu Murenge bakoreshaga amazi mabi y’ikiyaga cya Mugesera.

Yavuze ko kugira ngo babone amazi meza y’isoko byamutwaraga isaha yose agashimira Wasac igiye kubaruhura uwo mutwaro wo gukoresha amazi mabi.

Ati “Bizadufasha kunywa amazi meza, gukoresha amazi meza wizeye, gutekeresha amazi meza adafite ikibazo. Ikindi tugiye kwimakaza isuku bitandukanye nuko mbere twakoreshaga amazi twavomaga mu kiyaga.”

Niyitegeka Denyse utuye mu Mudugudu wa Sugira we yavuze ko bari basanzwe bafite ikibazo cy’amazi mabi bakoreshaga, iyo bayogaga umubiri wose yabaryaga ku mubiri.

Yavuze ko kandi ikiyaga cya Mugesera cyagiye gitwara abana babo babaga bagiye kuvoma ku buryo kuri ubu bishimiye amazi meza bagiye kwegerezwa.

Ati “Ndishimye kubera ko amazi y’ikiyaga yarananiye ntabwo nyanywa, nta nubwo nyoga, iyo nyoze ndwara ubuheri bwinshi nkishima. Ubu rero Imana ishimwe ko tugiye kubona amazi meza, sanzwe iyo twayafurishaga imyenda yacu yahinduraga isura ariko ubu turishimye cyane ko ibyo bigiye kurangira tukabona amazi meza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko uru ruganda rw’amazi ruje rukenewe cyane kuko rugiye kubafasha kugeza amazi meza ku baturage bose 100%.

Yavuze ko bari basanzwe bafite ikibazo cy’imiyoboro yangirikaga bitewe n’uko ishaje, ibi bikaba byatumaga abaturage benshi babura amazi, abandi bakayabona mu buryo bw’isaranganya.

Ati “Nk’imirenge ya Jarama, Sake na Rukumberi amazi meza kuri bo byari amateka kuko bari bakivoma mu biyaga n’ahandi. Uru ruganda rero ruje ari igisubizo kuko icya mbere ruzongera ingano y’amazi bitewe n’ibigega byagiye byubakwa hirya no hino bikazafasha imirenge umunani, ubu dutegereje ko isaranganya riba amateka, ahubwo abaturage bakajya babona amazi uko babyifuza.”

Meya Niyonagira yavuze ko umwanya abaturage batakazaga bajya gushaka amazi mu ntera ndende ugiye kuba amateka, ndetse abaturage bakaba bagiye kongera isuku kubera amazi meza bagiye guhabwa.

Yabasabye kandi kuzayafata neza bakirinda kwangiza imiyoboro bubakiwe ku buryo nta n’igitonyanga bangiza hirya no hino.

Kuri ubu u Rwanda rwihaye intego yo kugeza amazi meza ku baturarwanda bose bitarenze umwaka wa 2029.

Uruganda rw’amazi rwa Sake rwitezweho gufasha abaturage bo mu mirenge irindwi
Inzu zizacumbikamo abakozi zamaze kuzura
Ibigega binini bizajya bikwirakwiza amazi byamaze kubakwa
Impombo zijyana amazi zatangiye gushyirwamo
Amavomo amwe yatangiye kubakwa
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko aya mazi azabafasha kugera mu mirenge myinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .