Ngoma: Abaturage icumi bajyanwe kwa muganga, hagakekwa ihene bariye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 16 Kanama 2020 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Abaturage icumi bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma bajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Remera nyuma y’iminsi mike bose bariye ku ihene yapfuye ariko icyayishe ntikimenyekane.

Ni abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhama mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Remera. Amakuru avuga ko kuwa 12 Kanama aribwo hapfuye ihene y’umuturage witwa Mukanzigiye Pélagie, maze kuwa 13 Kanama aho kuyihamba bakayibaga bakagabana inyama.

Ngo kuva ubwo buri wese wayiriyeho yatangiye kurwara mu nda bamwe batangira gucibwamo kugeza ubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubajyaniye kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nsanzabera Michelle yabwiye IGIHE ko koko abaturage icumi bo mu Mudugudu umwe bariye kuri iyo hene bose bajyanwe kwa muganga ariko ngo babapima bamwe bakabasangamo n’izindi ndwara.

Ati “ Hari abaturage bo mu Mudugudu wa Ruhama mu Kagari ka Nyamagana bari barwaye bavuga ko bariye ihene mu minsi ishize, twabajyanye kwa muganga ariko muganga yasanze hari n’abarwaye malariya baracyakorerwa n’ibindi bizami ntabwo turamenya neza ibyavuyemo.”

Nsanzabera yirinze kwemeza ko ihene bariye ariyo nyirabayazana ariko ahamya ko abayiriyeho bose baranzwe no gucibwamo abandi bakaruka cyane ari nayo mpamvu bahisemo kubajyana kwa muganga.

Kuri ubu aba baturage baracyarwariye ku kigo Nderabuzima cya Remera mu gihe ngo bagitegereje ibizami bafashwe ngo hamenyekane icyabateye uburwayi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .