Ngoma: Abaturage bakoraga ibilometero bine bagiye kuvoma begerejwe amazi meza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Kanama 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bakoraga urugendo rw’ibilometero bine bagiye gushaka amazi yo gukoresha mu ngo zabo begerejwe amazi meza, basezeranya ubuyobozi ko bagiye kurangwa n’isuku bagaca ukubiri n’indwara zituruka ku kunywa amabi.

Ni amazi yahawe ingo 25 797 zigizwe n’abaturage 118 150 hirya no hino mu mirenge itandukanye igize Ngoma. Bubakiwe kandi utuzu tw’amazi 21, batunganyirizwa amavomo y’amasoko 38, bubakirwa ibigega rusange bine ndetse banahabwa amajerekani ibihumbi 14, ibi byose bakaba barabikorewe n’umushinga USAID Gikuriro wari umaze imyaka ine ufasha abaturage.

Umuyobozi wungirije wa Gikuriro ku rwego rw’Igihugu, Umurungi Yvonne, avuga ko uyu mushinga wabo wari umaze imyaka ine ukorera muri Ngoma aho bashoye miliyari 2 Frw mu kurwanya imirire mibi, isuku n’isukura no kubakamo umuturage ubushobozi butuma yiteza imbere.

Yavuze ko kimwe mu byo bishimira muri iyi myaka bamaze ari uko abaturage benshi bavomaga amazi mabi begerejwe ameza, abandi bigishwa gutegura indyo yuzuye byanatumye bamwe mu babyeyi bari bafite abana bari mu mirire mibi bayivamo.

-  Baramwenyura kubera amazi meza begerejwe

Harindintwari Modeste utuye mu Mudugudu wa Kamvumba mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera yavuze ko bakoraga ibilometero bine bajya kuvoma amazi y’igishanga none ngo bishimiye amazi meza bahawe.

Ati “Twavomaga mu bilometero bine aho tugabanira Kayonza na Ngoma ndetse twavomaga amazi y’igishanga. Umwana yajyaga kuvoma mu gitondo akaza saa Saba, uyu munsi amazi bayatwegereje nibura ingo 400 nizo zigiye kujya rivoma kuri iri vomo mwaduhaye zose zavomaga mugishanga, turabizeza ko natwe tuzarushaho kugira isuku tugaca ukubiri n’umwanda.”

Semana Prosper ufite imyaka 50 utuye mu Mudugudu wa Gikomero mu Kagari ka Ndekwe we yavuze ko aho bavomaga byabatwaraga iminota 30 nabwo bakavoma amazi mabi, yavuze ko ari ibyishimo kubona babonye amazi meza nyuma y’imyaka myinshi cyane bayabwirwa ariko ntahagera.

Ati “Ubu ku mibereho yacu bigiye kutwongerera isuku ku buryo nta ndwara zituruka ku mwanda tuzongera kurwara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yasabye abaturage bahawe amazi meza kuyafata neza.

Ati “Igikorwaremezo nk’iki muba mubonye turabasaba kugifata neza, umufatanyabikorwa wakiduhaye ntabwo azahahora, iki kiba kibaye igikorwaremezo cyacu, buri wese abe ijisho ryacyo kugira ngo tubashe kukibungabunga.”

Yabasabye kwitwararika mu kugira isuku kuko bituma batarwara indwara nyinshi zitandukanye ziterwa n’umwanda.

Umushinga USAID Gikuriro washyizwe mu bikorwa muri aka karere na YWCA Rwanda ifatanyije na CRS, wafashije abaturage 10 904 barimo abagore batwite 397, abonsa 730 n’abana bari munsi y’imyaka itanu. Ababyeyi bigishijwe uko bategura bakanagaburira indyo yuzuye abana babo binyuze mu ishuri mbonezamikuririre.

Bigishijwe kandi gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto ku mirima y’igikoni, bahabwa imirama n’ingemwe, amatungo magufi nk’ihene, ingurube kugira ngo babone ifumbire bibafashe mu kuyishyira ku mboga n’imbuto bikenewe n’abana babo.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi, yasabye abaturage kubungabunga amazi meza bahawe
Ingo zirenga ibihumbi 25 zavomaga amazi mabi zashyikirijwe ameza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .