Ngoma: Abakozi batandatu b’Akarere basezeye ku kazi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Abakozi batandatu b’Akarere ka Ngoma n’undi umwe wo mu Karere ka Rwamagana beguye ku mirimo yabo, mu ibaruwa bamwe bavuze ko beguye ku mpamvu zabo bwite, undi avuga ko atagishoboye kugendana n’umuvuduko igihugu kiri kugenderaho.

Aya mabaruwa y’aba bakozi baraye bayatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukwakira.

Mu bakozi batandatu bo mu Karere ka Ngoma beguye, barimo Rubwiriza Jean d’Amour wari umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubucuruzi, Iterambere no guhanga umurimo (BDE), Murekatete Judith wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Uburezi, Uyiringiye Phenias wari umujyanama wa Komite nyobozi y’Akarere na Sibomana Jean Bosco wari ushinzwe itumanaho n’imibanire rusange (PRO).

Abandi banditse basezera barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi, Muragijemungu Arcade ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Musya Uwingeneye Chrisitine gaherereye mu Murenge wa Rurenge.

Mu Karere ka Rwamagana ho uwanditse asaba kwegura ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge, Bizumuremyi Pierre Celestin.

Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere akaba yavuze ko akurikije umuvuduko igihugu kiri kugenderaho utakijyanye n’imyaka ye bityo akaba yahisemo guha umwanya abandi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye IGIHE ko bamaze kwakira ubwegure bw’aba bayobozi uko ari batandatu ngo bose bavuze ko beguye mu mpamvu zabo bwite.

Naho Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Mudaheranwa Regis we yavuze ko bamaze kwakira ibaruwa y’uyu Gitifu asaba guhagarika akazi, ngo bamaze no kumusubiza bamwizeza ko ikindi gihe yazumva agishaka gukorera igihugu ahawe ikaze.

Nubwo aba bayobozi bivugwa ko beguye, abenshi muri bo bagiye bavugwaho imikorere itari myiza ndetse bakanihanangirizwa mu nama zitandukanye bagiranaga n’ubuyobozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .