Ibi byatangajwe tariki ya 29 Mata 2025, ubwo ubuyobozi bw’aka Karere bwashyikirizaga urubyiruko 24 imashini zuhira 12 zifite agaciro ka miliyoni 7 Frw. Uretse izi mashini urundi rubyiruko rurimo abacuruza inyama bahawe ibyuma bikonjesha binini bibafasha kubika inyama nyinshi, hari n’abahawe ibigega by’amazi.
Abagura umusaruro w’ubuhinzi bahawe iminzani igezweho, abakora mu bikorwa byo kuvura amatungo bahabwa ibikoresho birimo ibibafasha gutera intanga n’ibindi byinshi bibafasha mu kazi kabo.
Nshimiyimana Emmanuel usanzwe uhinga akanorora yavuze ko imashini yo kuhira yahawe igiye kumufasha kuzigama amafaranga yajyaga akoresha mu kodesha ibikoresho kuhirira imirima ye.
Ati “Ikibazo cyakemutse iyi mashini igiye kujya imfasha kuhira mu buryo bworoshye, impinduka zigiye kubaho kuko kuhira ukoresheje moteri bizajya bimfasha mu kuhira vuba kandi n’ibihingwa byanjye bigerweho n’amazi menshi.’’
Mukamukiza Joselyne ukorera ubuhinzi bw’inyanya mu Murenge wa Mugesera, we yavuze ko bakoreshaga amabase na rozwari mu kuhirira inyanya, ashimira ubuyobozi bwamuhaye imashini izamufasha mu kuhirira inyanya ze.
Ati “Ubu kubera ko tugiye kujya twuhira dukoresheje moteri, amazi agera ku gihingwa azajya aba atandukanye n’uburyo twakoreshaga rozwari, umusaruro uziyongera kuko igihingwa kizajya kibona amazi ahagije ndetse n’inyanya zose zibone amazi ku rugero rumwe.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yavuze ko impamvu bahisemo gufasha uru rubyiruko cyane cyane urwiganjemo urukora ubuhinzi ari ukugira ngo babafashe mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo bajye bahinga ibihembwe byose.
Uyu muyobozi yavuze ko bifuza ko abahinga imboga n’imbuto nibura mu mpeshyi bakomeza kubihinga kugira ngo bitabura ku isoko ari na yo mpamvu bari gufasha urubyiruko kubona imashini nyinshi zuhira kugira ngo bazazifashishe muri aya mezi.
Ati “Ushobora kuba uwo twayihaye afite hegitari imwe ariko akaba yatiza mugenzi we uhinga ku gice cya hegitari noneho ya mashini yuhira igakora ku bushobozi ifite. Ntabwo ari iyo kuhira kimwe cya Kabiri cya hegitari ngo yicare ahubwo mu rwego rwo gutanga akazi ku bandi nibyo dusaba ko ikoreshwa.’’
Kugeza ubu ubuso bwuhirwa mu Karere ka Ngoma bwageze kuri hegitari zirenga 1400 aho zuhirwa hifashishijwe izi mashini 460 zimaze guhabwa abiganjemo urubyiruko ruri mu bikorwa by’ubuhinzi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!