Ni mu birori byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore. Ku rwego rw’Akarere ka Ngoma wizihirijwe mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo, witabwirwa n’Abasenateri ndetse n’Abadepite.
Ni umunsi wari wuje akanyamuneza kuko imiryango icumi yahise yemera gusezerana imbere y’amategeko mu gihe imiryango ibiri yahawe inka, indi miryango icumi ihabwa ibigega by’amazi, amatsinda icyenda yo yahawe ibigega 16 bibafasha guhunika umusaruro bikaba byatanzwe binyuze mu mushinga JPRWEE.
Muri ibi birori kandi umuryango w’aba- Guides mu Rwanda woroje imiryango ibiri y’abagore ihene, unabaha ibiribwa bitandukanye. Hatanzwe kandi ibitenge ku bagore batishoboye, hanakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu.
Iradukunda Olive utuye mu Mudugudu wa Bwiza mu Kagari ka Cyasemakamba, yavuze ko kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’umugore yishimira iterambere yagezeho binyuze mu buhinzi bw’amashu, karoti n’intoryi.
Ati “Bwa mbere JPRWEE bampuguye ku kuntu nahinga imboga kandi zigatunga umuryango wanjye, nahereye ku karima gato mpingamo amashu nkuramo 9500 Frw, nyuma y’aho naraguye nkora ubuhinzi bw’umwuga ku buryo mbonamo inyungu y’ibihumbi 2oo Frw mu gihe gito, ni ibyo kwishimira rero.’’
Umubyeyi Françoise wahawe ikigega cy’amazi yavuze ko yishimiye ko kigiye kumufasha kujya abika amazi amufashe mu kuhira uturima twe tw’igikoni bitume arya imboga nziza.
Ati “Ikindi kizamfasha kutongera kubura amazi kandi rwose ndashimira Leta iba yatwitayeho.’’
Mukamurenzi Mereciana utuye mu Mudugudu wa Gasoro mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo wahawe ihene n’ibindi biribwa yagize ati “Ntabwo nari nsanzwe noroye none aba ba-Guides bampaye ihene, Imana ibahe umugisha kandi inawuhe igihugu cyacu cyo cyadusubije icyubahiro, ndabizeza ko umwaka utaha izaba yaramfashije kwiteza imbere.’’
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango w’aba-Guides mu Rwanda, Prudencienne Kamabonwa, yavuze ko bahaye amatungo magufi abagore mu rwego rwo kubashyigikira no kubafasha kwiteza imbere kuko ubuyobozi bwiza bwabahaye ijambo.
Senateri Nyirasafari Espérance wari witabiriye ibi birori yashimiye imiryango icumi yemeye gusezerana imbere y’amategeko, asaba abagore gukora bakiteza imbere kuko izari inzitizi zose Leta y’u Rwanda yazikuyeho.
Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twagiraga amategeko yahezaga abagore mu buryo bwanditse cyangwa akagusumbanisha n’umugabo. Ibyo rero ubuyobozi bwacu bwiza bwabivanyeho ubu nta tegeko na rimwe rishobora gusumbanyisha umukobwa n’umuhungu, nta mukobwa wazunguraga ariko ubu amategeko yarabikemuye.’’
Senateri Nyirasafari yibukije abagore ko bashoboye ari na yo mpamvu bakwiriye guhagurukira gukemura amakimbirane yo mu muryango kugira ngo abato babyiruka bakurire mu ngo nziza zitarimo ayo makimbirane.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!