00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abaciye umunyerondo ikiganza baburanishirijwe mu ruhame

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 11:59
Yasuwe :

Abagabo babiri bashinjwa gutema umunyerondo ikiganza bakagica, batangiye kuburanishwa mu ruhame mu nteko rusange y’abaturage, aho basabiwe gufungwa imyaka 25.

Ibi babisabiwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo nyuma y’aho Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ruburanishirije aba bagabo bivugwa ko baciye ikiganza cy’umunyerondo wari ubaguye gitumo ubwo bari bagiye kwiba inanasi.

Iyi nteko yabereye mu Murenge wa Mugesera aho yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie.

Uyu munyerondo witwa Mbonigaba Innocent yatemwe ikiganza tariki ya 11 Nzeri 2021, agitemwa n’abagabo babiri bavukana nyuma yo kubafatira mu nanasi bagiye kuziba, abirukankanye bamutema ikiganza kivaho.

Umushinjacyaha yasabiye aba bagabo imyaka 25 y’igifungo ashingiye ku bimenyetso birimo ko uwitwa Ngaboyisonga yemera icyaha akanagisabira imbabazi, aho avuga ko yamuciye ikiganza mu rwego rwo kwitabara.

Yanashingiye kandi ku bimenyetso bigaragazwa na sosiyete y’itumanaho ko muri telefoni ya Yussuf Mugenzi, nawe uri gushinjwa, bigaragara ko yavuganye n’abantu bo muri uwo mudugudu yari arimo, mu gihe we yiregura abihakana avuga ko atari ahari.

Hari kandi abaturage bashyizwe imbere mu ruhame bemera ko bavuganye na Yussuf Mugenzi mbere y’uko akora iki cyaha.

Mugenzi Yussuf we yavuze ko abamushinja basanzwe bafitanye amakimbirane, yanga kwemera icyaha.

Umucamanza yasoje urubanza avuga ko ruzasomwa tariki 21 Ukuboza 2021 rukazasomerwa mu ruhame.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yasabye abaturage kwirinda ibyaha kuko iyo bafashwe bagafungwa bidindiza iterambere ryabo n’imiryango yabo.

Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, amakuru agatangirwa ku gihe kugira ngo inzego zishinzwe umutekano zibone uko zikumira ibyaha.

Abagabo bashinjwa gutema ikiganza cy'umunyerondo basabiwe gufungwa imyaka 25

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .