00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NFF Rwanda yifuza kugeza ibikorwa byo kwibuka impinja n’abana bishwe muri Jenoside muri buri ntara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 May 2024 saa 11:45
Yasuwe :

Binyuze mu muryango Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF Rwanda), Ecole Fondation Ndayisaba Fabrice yatangaje ko yifuza kugeza ibikorwa byo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byibuze muri buri Ntara igize u Rwanda.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’uyu Muryango, Ndayisaba Fabrice, nyuma yo gusoza icyumweru cyo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside, byabaye hagati ya tariki ya 20 n’iya 24 Gicurasi 2024 mu turere twa Kicukiro, Bugesera na Nyabihu.

Iki gikorwa ngarukamwaka cyari gisanzwe kibera mu mashuri y’Akarere ka Kicukiro na Bugesera, ariko kuri iyi nshuro cyaraguwe kigera no mu mashuri yose yo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ndayisaba Fabrice yavuze ko bishimiye uko kuri iyi nshuro cyagenze ndetse bafite intego y’uko kizagezwa mu mashuri yose yo mu gihugu, ariko bakaba bahera byibuze mu karere kamwe muri buri ntara, ubundi bakazagenda bagera no mu tundi turere.

Ati “Igikorwa cyagenze neza kandi cyarishimiwe ku mpande zose kuko cyafashije abana mu myigire yabo, iganisha ku kugira ubumuntu no kurangwa n’urukundo hagati yabo. Twakoze ibikorwa binyuranye birimo no gusura inzibutso za Jenoside zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Ibintu byose bisaba kubikora gake gake, bishobotse byaba byiza mbashije kubona ubufasha cyangwa abamba hafi kugira ngo bikunde, ariko ubu ntekereza uko byagera mu gihugu hose, byibuze tugahera mu karere kamwe muri buri ntara. Ni ngombwa ko ubutumwa butangwa bugera ku bana bose.”

Ndayisaba yashimiye inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bwa Leta n’ubw’amashuri atandukanye ku bwitange n’ubufasha bumuha kugira ngo bibashe kugerwaho.

Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal, yavuze ko iki gikorwa cyabereye muri aka Karere ku nshuro ya mbere cyagenze neza ndetse hari amasomo cyasize.

Ati "Ni igikorwa cyagenze kuba twaragize umwanya w’umwihariko wo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Byongeye kutwibutsa uburenganzira bw’umwana n’ibibazo bahuye na byo mu buryo bubabaje. Abana barokotse mu myaka 30 ishize, uyu munsi ni abagabo n’abagore cyangwa abasore n’inkumi, urumva ko bidufasha gusubiza agaciro abishwe."

Yongeyeho ko ubu bagiye gukorana n’ibigo by’amashuri byose, bikajya bigira umwanya wo "Kwibuka no gusura Urwibutso rwa Jenoside. Ibigo bitari hafi bizajya bishaka abahagarariye abandi."

Yakomeje agira ati "Twabonye amasomo yihariye mu kwibuka bariya bana. Kuba abakiri bato barasuye Urwibutso rwa Jenoside bagasobanurirwa amateka byaradufashije. Ni byiza ko umwana akurana amakuru kugira ngo duhangane n’ingengabitekerezo ya Jenoside."

Mu cyumweru iki igikorwa cy’uyu mwaka cyamaze, hatanzwe ubutumwa bumwe mu mashuri yose, hifashishwa n’imikino y’abana mu Kwibuka mu rwego rwo kugaragaza ko abishwe hari uburenganzira bavukijwe.

Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF Rwanda) yatangijwe na Ndayisaba Fabrice mu 2008 ubwo yigaga mu mashuri abanza, ariko itangizwa ku mugaragaro na Musabeyezu Narcisse wari Senateri mu mwaka wa 2009, aho intego zayo ari ugushyiraho ikigega cyo guteza imbere umuco mwiza wo gufashanya, kwitanga no gukunda igihugu hagamijwe kugira abana n’urubyiruko bafite uburere bwiza, guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza.

Ni ku nshuro ya 14, NFF Rwanda yibuka abana n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba ku nshuro ya 10 itegura iki gikorwa mu bigo by’amashuri.

Ibigo byo muri Kicukiro, Bugesera na Nyabihu byibutse abana n'impinja bishwe muri Jenoside
Iki gikorwa cyabaye hagati ya tariki ya 20 n'iya 24 Gicurasi 2024
Ndayisaba Fabrice akinana n'abana umupira w'amaguru
Ndayisaba Fabrice yishimiye ko igikorwa cyo kwibaka impinja n'abana bishwe muri Jenoside gikomeje kwaguka
Musabeyezu Narcisse wari Senateri, yashyigikiye Ndayisaba Fabrice mu itangizwa rya NFF Rwanda
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Nyabihu, Simpenzwe Pascal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .