00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Never Again Rwanda yasabye Leta kwihutisha ishyirwaho rya Politiki y’uburere mboneragihugu

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 6 May 2025 saa 10:33
Yasuwe :

Umuryango Never Again Rwanda wasabye Leta kwihutisha ishyirwaho rya politiki y’Igihugu y’uburere mboneragihugu no gutangira kuyigisha mu mashuri kuko ari imwe mu ngamba zo kugabanya ibibazo bikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi byavugiwe mu biganiro Never Again Rwanda yagiranye na na Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umuyobozi wa Never Again-Rwanda, Dr. Nkurunziza Ryarasa Joseph yavuze ko muri rusange Abanyarwanda bateye intambwe nziza muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge, ariko ko hakiri ibibazo by’amacakubiri ahanini afitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Sosiyete ziba zaranyuze mu bibazo nk’ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo habaho ubwo abantu bakoresha ibyo bibazo kugira ngo bigishe amacakubiri. Urugero nk’ubushomeri ni ikibazo ku Isi hose ariko hari abashobora kubikoresha bati ‘wabuze akazi kuko uri mwene runaka kandi uwo babibwira ntabone ko atari ikibazo cye wenyine.”

Never Again Rwanda isanga gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye bigomba ku kwigisha abato kubyaza umsaruro amahirwe Igihugu gifite ariko kandi bikajyana no kwihutisha Politiki y’igihugu y’Uburere Mboneragihugu igatanga umurongo kandi abana bakabyigishwa mu ishuri.

Ati “Bakwiye kwihutsisha iriya politiki y’uburere mboneragihugu kugira ngo tunagabanye ibibazo by’ihugungabana rihererekanywa mu bisekuru. Dukwiriye kugira politiki y’uburere mboneragihugu yatanga umurongo w’ibyo abana bakwigishwa.”

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, Ndangiza Madina, yavuze ko bibazo bizafatwaho umwanzuro nyuma y’isesengura iyo komisiyo yatangiye gukora kuri politiki y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge yashyizweho mu mwaka wa 2020.

Ati “Nituganira na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu tuzumva aho bigeze dufate umwanzuro. Tuzanereba ikindi Never Again Rwanda yagaragaje ko uburere mboneragihugu bukwiye kwigishwa guhera mu mashuri abanza. Ibizavamo tuzabishyikiriza Inteko Rusange.”

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside igaragaza ko mu bibazo bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda harimo ingengabitekerezo ya Jenoside yiganje mu banyapolitiki ba bimwe mu bihugu byo mu karere no mu Banyarwanda baba mu mahanga ya kure.

Harimo kandi ibikomere bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi byo biri ku kigereranyo cya 27%.

Never Again Rwanda ivuga ko ikibazo cy’ikibikomere bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi giteye impungenge cyane nk’uko ubushakashatsi yakoze bwerekanye ko ababyeyi bashobora kubyanduza abana bikavamo ingaruka zirimo gutekereza kwihorera, gushaka kwiyahura n’ibindi.

Umuyobozi wa Never Again-Rwanda, Dr. Nkurunziza Ryarasa Joseph, yavuze ko hakwiye kujyaho poliki y'uburere mboneragihugu kandi ikigishwa abana mu mashuri
Ndangiza Madina (uri ibumoso) yavuze ko bibazo bizafatwaho umwanzuro nyuma y'isesengura iyo komisiyo yatangiye gukora kuri politiki y'Igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .