Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abahoze ari abakozi ba BNR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku mugoroba wo ku wa 10 Mata 2025.
Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya BNR hashyirwa indabo ku rwibutso rw’abagera kuri 22 bakoreraga iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abari bitabiriye uwo muhango bunamiye izo nzirakarengane ndetse bacana urumuri rw’icyizere.
Guverineri wa BNR yihanganishije imiryango y’abahoze bakorera BNR kuko bagiye Igihugu kikibakeneye kandi bazira uko bavutse ariko anenga Leta yariho yeteguye Jenoside ikanayishyira mu bikorwa ndetse n’amahanga yarebeye abantu bicwa.
Yashimye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse n’intambwe Igihugu kimaze gutera iva ku miyoborere myiza ariko yibutsa Abanyarwanda ko bafite inshingano ikomeye yo gukomeza kunga ubumwe.
Ati “Nk’Abanyarwanda twese dufite inshingano zo gusigasira ibyagezweho, twimakaza ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa, twirinda ivangura iryo ari ryo ryose kandi duharanira ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose. ‘Never Again Genocide’ ntibibe imvugo gusa ahubwo bijye mu bikorwa.”
Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert yashimye BNR yakiye neza ubusabe uwo muryango wayihaye bwo kwita kuri bamwe mu barokotse Jenoside bafite ibikomere bya Jenoside bidakira kuko bakomeretse ku mubiri no ku mutima cyangwa abageze mu zabukuru kandi ari ba nyakamwe.
Dr. Gakwenzire ariko yibukije umuryango nyarwanda ko ubutabera ku bakoze Jenoside butarangiranye n’imirimo y’Inkiko Gacaca.
Ati “Ubutabera ntibwarangiranye n’Inkiko Gacaca mu 2012 kuko itegeko risoza imirimo yazo ritegeka ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagomba gushyikirizwa inzego z’ubutabera zisanzwe. IBUKA ishishikariza uwo ari we wese waba ufite amakuru ku muntu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kuyageza ku nzego z’ubutabrea cyangwa ku bakozi bacu.”
Uwimana Ignace Marie uhagarariye imiryango y’abishwe muri Jenoside bakoreraga BNR yavuze ko umugabo we yishwe Jenoside igitangira ku itariki 7 Mata 1994 ndetse nyuma n’abana bose bari barabyaramye barabica asigara wenyine.
Yashimye uburyo we n’abandi bo mu miryango y’ababuze ababo bakoreraga BNR bitaweho nyuma ya Jenoside, iyi banki ikabaha ubufasha bwari bukenewe ariko agaragaza ko hari aho bagikeneye kunganirwa.
Yagize ati “Mwaduteye inkunga ariko twese twari tubayeho nabi benshi imishinga bari batangiye yagiye ihagarara kuko inkunga yadufashije gukemura ibindi bibazo twari dufite harimo inzara ubukene, uburwayi no kutagira aho kwikinga. Imishinga twari twatangiye ntiyagenze uko byagombaga kugenda. Turabasaba kongera kudutekerezaho.”










Amafoto: Nzayisingiza Fidel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!