00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta wacikanywe kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta - NESA

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 25 March 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko nta gihe cy’inyongera kizagenera abanyeshuri biyandikisha gukora ibizamini bya Leta bisoza uyu mwaka w’amashuri, kuko bose babikoze ku gihe.

Hashize ukwezi abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma w’ibyiciro bitandukanye by’amashuri hirya no hino mu gihugu batangiye kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa internet ruzwi nka ‘SDMS’.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko bitari byoroshye kuko urwo rubuga rwahurirwagaho n’abanyeshuri biyandikisha bose bo mu gihugu.

NESA igaragaza ko ubwo bwinshi bw’abanyeshuri biyandikishaga butabangamiye imigenedekere myiza y’icyo gikorwa ngo gitinde kuko bwa mbere kuva icyo kigo cyabaho ari bwo igihe cyatanze cyo kwiyandikisha cyubahirijwe nta banyeshuri bacikanwe ngo bongererwe igihe.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yabwiye RBA ko iyo ari intambwe nziza mu kwihutisha indi myiteguro n’igenemigambi bikenewe mbere yo gukora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/25.

Ati “Impamvu tuba twashyizeho igihe ntarengwa ni uko urebye ibindi bikorwa byose bikurikiraho bishingira kuri iyo mibare [y’abiyandikishije] kuko tuba tuyikeneye.”

Yavuze ko kandi NESA iri kwiga uburyo mu gihe kiri imbere hanozwa imikoreshereze y’iryo koranabuhanga mu kwiyandikisha nko kuba intara zajya zibisikana, buri imwe ikagira igihe abanyeshuri bayo biyandikisha.

Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko muri uyu mwaka w’amashuri abanyeshuri bazagira amanota meza kurusha abandi ari bo bazaba bafite amahirwe yo kubona ibigo bazigamo bacumbikirwa kuko ari bike cyane cyane ibyo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ibi bishimangirwa no kuba no mu mwaka ushize w’amashuri, abanyeshuri bagera kuri 7% gusa by’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bagera ku bihumbi 200 ari bo babonye ibigo bigamo bacumbikirwa mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

NESA yatangaje ko nta wacikanywe kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .