00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NESA yatangaje igihe umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangirira

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 20 August 2024 saa 10:10
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, cyatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira muri Nzeri 2024.

Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambagara z’icyo kigo cyagaragaje ko amasomo azatangira ku wa 9 Nzeri 2024.

Ryakomeje rigaragaza ko ingengabihe n’itangazwa ry’amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizatangazwa vuba.

Ku bijyanye n’ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri barenga ibihumbi 200 nibo babikoze barimo abahungu barenga ibihumbi 91 n’abakobwa barenga ibihumbi 111.

Umwaka ushize Mineduc yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .