Aya matora yari ateganyijwe kuba ku wa 16 Kanama 2024, ariko Komisiyo y’Amatora irayasubika, ivuga ko izatangaza ikindi gihe azabera.
Ni amatora ateganyijwe kubera mu turere twose tugize umujyi wa Kigali aho abazayitabira bazatoranyamo babiri bahagararira buri Karere, umugabo n’umugore.
Biteganyijwe ko amatora azatangira saa mbili za mu gitondo kandi ku turere twose tugize Umujyi wa Kigali akabera mu cyumba cy’Inama cy’utwo turere uretse Nyarugenge azabera mu Cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali.
NEC yatangaje ko nyuma yayo matora hazakurikiraho amatora ya Biro y’Inama Njyanama n’aya Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali azabera muri Camp Kigali.
Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n’Inama Njyanama yawo.
Riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa bahagarariye uturere tuwugize ndetse na batanu bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.
Icyakora iri tegeko ryemerera Perezida wa Repubulika kuba yagabanya cyangwa akongera umubare w’abajyanama yemerewe gushyiraho, ari na yo yakurikijwe kuri iyi nshuro.
Abo bajyanama nibo batorwamo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.
NEC yatangaje yashyize ahagaragara iby’aya matora nyuma y’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe bitangaje ko Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali batandatu nk’uko itegeko ribimwemerera.
Abashyizweho ni Fulgence Dusabimana wari usanzwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!