Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yashyize mu myanya abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba; barimo Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc; Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wahawe guhagararira u Rwanda mu Buholandi, Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal na Mutsindashyaka Théoneste wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.
Nduhungirehe yongeye kugirirwa icyizere nyuma yuko ku wa 9 Mata 2020, Perezida Paul Kagame yari yamuvanye ku mirimo nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kubera imikorere yo gushyira imbere imyumvire ye kurusha politiki y’igihugu.
Yawukuweho nyuma y’imyaka isaga ibiri yari awumazeho, kuko ku wa 30 Kanama 2017 aribwo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuye ku kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.
Nyuma yo guhabwa umwanya mushya, Amb Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi.
Yagize ati “Nijeje kuzakoresha imbaraga n’ubunararibonye bwanjye mu gutsura umubano no kubaka ubuhahirane mu by’ubukungu [hagati y’u Rwanda] n’u Buholandi n’ibindi bihugu nzaba nshinzwe.’’
I am deeply humbled and grateful to H.E. @PaulKagame for his trust, as he appointed me Ambassador-designate to the Kingdom of #TheNetherlands. I commit to use my energy and experience in promoting good relations and economic exchanges with NL and other countries of accreditation. https://t.co/tLJO3z5r0V
— Amb. Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) August 14, 2020
Ambasaderi Nduhungirehe yahawe guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi asimbuye Karabaranga Jean Pierre wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Sénégal.
Mu bandi bayobozi bahawe inshingano barimo Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc asimbuye Sheikh Habimana Saleh. Nyiramatama yari amaze igihe kinini ahagarariye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Tchad, umwanya yagiyeho avuye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana.
Mutsindashyaka Théoneste yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo. Kuva mu 2013 yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ushinzwe kurwanya ikwirakwiza ry’intwaro nto n’iziciriritse mu Karere k’Ibiyaga Bigari, mu Ihembe rya Afurika no mu bihugu bihana imbibi RECSA (Regional Centre on Small Arms). Muri Repubulika ya Congo asimbuye Amb Dr Habyalimana Jean Baptiste.
Mutsindashyaka azwi cyane muri politiki y’u Rwanda kuko yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.
Ku rundi ruhande, Uwacu Julienne wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo mu gihe cy’imyaka ibiri hagati ya 2015 na 2017, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, FARG, umwanya yasimbuyeho Ruberangeyo Théophile.
Rwamulangwa Stephen wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yagizwe Umuhuzabikorwa w’Umushinga mu kigega gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, IFAD.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!