‘Ndongora nitunge’, ipfundo ry’umwiryane mu miryango y’i Rubavu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 17 Ugushyingo 2018 saa 01:03
Yasuwe :
0 0

Mu karere ka Rubavu hakunze kugaragara icyo abaturage bise ‘Ndongora Nitunge’, bishatse kuvuga abagore bashaka abagabo bagatunga ingo mu gihe abagabo baba biyicariye.

Iyi myitwarire ni imwe mu yiteza amakimbirane mu miryango kuko abagore birirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bataha batuka abagabo babo babacyurira ko ntacyo bakora, bikavamo umwiryane.

Ubwo intumwa za Unity Club ziyobowe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Ingabire Paula, zasuraga Akarere ka Rubavu, zatuwe iki kibazo.

Uwitwa Hategekimana Phocas, wo mu Murenge wa Nyamyumba yagize ati “Hano ihame ry’uburinganire ntiryubahirizwa, abagore birirwa muri Congo iyo batashye baza batuka abagabo babo kandi nta mugabo wabyemera, niyo mpamvu usanga bahitamo kujya gushaka izindi ngo’’

Murekatete Triphose, avuga ko abagabo birirwa mu rugo nabo babigiramo uruhare kuko umugore nawe ntako aba atagize ngo ahahire urugo yagera mu rugo agasanga umugabo ntacyo yakoze.

Ati “Inaha hari ikibazo cy’ubuharike, ubushoreke, abagabo barasinda cyane mu gihe abagore baba biriwe muri Congo bikoreye amabase, agataha ahata ibirayi mu nzira yagera mu rugo agasanga umugabo ntacyo yakoze ntiyitaye ku bana ahubwo yibereye mu kabari akina igisoro, urumva rero ko umugabo nk’uwo umugore atwamwubaha’’.

Uyu muco w’uko abagore ari bo batunga ingo mu gihe abagabo bicaye, abaturage bavuga ko ufite inkomoko muri Congo kuko abagabo baho badakora hakora abagore.

Minisitiri Ingabire yavuze ko iki kibazo bakiganiriye n’abaturage kandi bagaragaje ubushake bwo kugikemura, ku buryo hari icyizere ko imico ibangamira uburinganire n’ubwuzuzanye izacika burundu.

Ati “Twabonye kandi ingeso z’ubusinzi nabitwaza uburinganire bagata inshingano zabo kuko abantu barangamiye ibintu byo gushaka imibereho y’umuryango, ugasanga bibagiwe inshingano zabo zo kubaka. Igishimishije nuko batwemereye ko bagiye kwishakamo ibisubizo’’.

Umuco wiswe ‘Ndongora nitunge’, ugaragara cyane muri Congo, aho usanga abagore bambuka umupaka bajya gushaka ibicuruzwa mu Mujyi wa Rubavu, mu gihe abagabo babo baba biyicariye.

Ni inama yitabiriwe n'abahoze bayobora Rubavu nka Sinamenye Jeremie na Twagirayezu P. Célestin
Minisitiri Ingabire (ibumoso) na Guverineri Munyantwari mu biganiro ku ihame ry'uburinganire
Minisitiri Ingabire avuga ko imyumvire y'uko abagabo batagira uruhare mu gutunga urugo hari icyizere ko izahindura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza