00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nderitu wa Loni yongeye gutabariza Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 November 2024 saa 08:37
Yasuwe :

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yongeye gutabariza Abanye-Congo bo mu Bwoko bw’Abatutsi bakomeje kugirwaho ingaruka n’imvugo zihembera urwango, bigatuma bamwe bicwa, abandi bagatotezwa, abandi bakaba bamaze ibinyacumi by’imyaka mu buzima bw’ubuhunzi.

Yabivugiye mu Nama yateguwe n’Ibiro by’Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside ku bufatanye n’ Umuryango uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, AEGIS Trust.

Ibi biganiro bizamara iminsi itandatatu biri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Bizaba byiga ku ngingo zigamije kurwanya Jenoside n’ibindi byaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu n’uko abari mu byago byo kurimburwa barindwa.

Mu bibazo bikomeje kuba agatereranzamaba mu Isi aho abantu bapfa umusubizo Isi irebera, harimo n’icy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bazizwa uko bavutse, akenshi bakicwa bivugwa ko ari Abanyarwanda “bagomba gusubira abo bavuye.”

Ni ikibazo gifite imizi mu myaka agahishyi ishize, ha handi Abanyaburayi baciye Afurika mo imirwi, ibyageze no ku Rwanda ibice byahoze ari ibyarwo bikomekwa ku bihugu by’Abaturanyi na RDC irimo.

Icyakora iyo ngingo irirengagizwa bamwe mu baturage batijwe umurindi n’ubutegetsi bw’i Kinshasa bagafata abo bahavukiye nk’abanyamahanga.

Lisansi yasutswe mu muriro ugurumana ubwo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bahungiraga muri RDC, ubundi ingengabitekerezo y’urwango bagakomeza kuyikongeza n’aho bagiye, bikaba intandaro y’iyicwa ry’Abatutsi, gutotezwa nyamata, no kwirukanwa mu gihugu.

Ubwo yagarukaga kuri iyo ngingo, Nderitu yagaragaje ko umunsi ku wundi ahora atewe impungenge n’imvugo z’urwango zigaragara mu Burasirazuba bwa RDC zikomeje koreka abo muri icyo gice.

Yavuze ko ubwo aherutse mu Rwanda, yasuye imwe mu nkambi zicumbikiye Abanye-Congo, ahura n’Abatutsi bo muri icyo gihugu bahungiye mu Rwanda baganira ku bwicanyi n’urwango bagirirwa mu gihugu cyabo.

Ati “Nababwiye ko ntazigera nceceka ku biri kubabaho. Ibi biro byashyiriweho kurwanya jenoside nk’iyabaye mu Rwanda ishobora kugira ahandi iba. Nta kintu kizatuma nceceka mu gihe mbona ibintu nk’ibyo biba. Njye rwose mvuga nkomeje ko imvugo z’urwango zibasira Abatutsi b’Abanye-Congo, zigomba guhagarara vuba.”

Ikindi cy’ingenzi kurushaho kuri Nderitu ni ukureba uko harebwa ku muzi w’ibyo bibazo byose, hakarandurwa ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukongezwa muri icyo gice kuva ku bakiri bato.

Yavuze ko byakorwa haherewe ku guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomeje kuyibiba, bihishe mu bihugu bitandukanye birimo na RDC.

Ati “Tugomba kugaruka ku kijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango ziri kuba ku Batutsi bo muri Congo. Gifite inkomoko ku byabaye ku Batutsi bo mu Rwanda. Tugomba kubirwanya. Ntitugomba kuvuga gusa nta gikorwa. Bigenze uko none imvugo ya ‘Ntibizongere’ yaba imaze iki mu gihe tudakemura ikibazo gitera ibyo byose?”

Ubwo yari mu nama i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 25 Nzeri 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwohereje impapuro zirenga 1100 zo guta muri yombi abbagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu 33 ariko nkeya ni zo zagize icyo zikorwaho.

Kuri iyi nshuro Nderitu yavuze ko nubwo izo nyandiko zoherejwe, abo bantu bakomeje kubaho nta cyo bikanga muri icyo gihugu, akavuga ko, icy’ingenzi ari ukudateshuka kugaragaza ukuri, abantu bagakomeza kugaragaza ko abakoze ibyaha bagomba kubiryozwa.

Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust, Freddy Mutanguha, yavuze ko inama iri kubera mu Rwanda izafatirwamo imyanzuro itandukanye ijyanye n’uko imvugo z’urwango n’ibindi bishobora gukurura Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu byarwanywa mu buryo bushya.

Ati “Havamo ibyemezo bireba ibihugu binyamuryango bya Loni binabihabwe. Inama izatanga uburyo ibihugu byarwanya ibyo bikorwa no kuba barinda abashobora kurimburwa. Na RDC irimo kandi na yo ni umunyamuryango wa Loni. Ni gahunda izagira akamaro kanini mu kuyifashisha mu kurengera abaturage bari mu byago byo kurimburwa.”

Muri urwo rihererekane rw’ibiganiro biri kubera mu Rwanda hazigwa ku buryo abagore bahaguruka bakarwanya imvugo z’urwango n’ibindi bishobora gushyira kuri Jenoside.

Hazaganirwa kandi ku biryo abantu basesengura ibibazo bibatanya bibanda ku bisubizo bibahuza, nyuma hasorezwe ku kiganiro cyiga ku gushyiraho umurongo ngenderwaho yo gutegura uburyo ubwoko cyangwa inyokomuntu iri mu kaga ko kurimburwa yarindwa byihariye.

Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ushinzwe kurwanya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yongeye gutabariza Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi bakomeje kuzizwa uko bavutse
Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust, Freddy Mutanguha yaganirije abitabiriye inama yiga ku kurwanya imvugo z'urwango zishobora gushyira kuri jenoside, ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu
I Kigali hateraniye inama yiga ku ngingo zitandukanye zijyanye no gukumira ibibazo byatuma mu Isi hagira ahongera kuba Jenoside
Abagore bo mu bihugu byiganjemo intambara bahuriye i Kigali aho bari kwiga uburyo umugore yaba umusemburo w'impinduka mu guhangana n'ibishobora gukurura jenoside

Amafoto: Rusa Willy Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .