00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndera: Agahinda k’umwana watewe inda afite imyaka 17 agashyirwa ku nkeke n’ababyeyi be

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Mata 2021 saa 04:43
Yasuwe :
0 0

Nkumi, ni izina ryahinduwe ry’umukobwa wo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, watewe inda afite imyaka 17 y’amavuko ariko ababyeyi be bakamutererana bavuga ko badashaka umwana yabyaye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mwana, yavuze ko abayeho nabi dore ko ababyeyi be bari guha akato umwana we w’umwaka n’igice.

Uyu mukobwa ubusanzwe uvuka mu Murenge wa Kanyinya, yavuze ko yatewe inda n’umumotari kandi kuva icyo gihe ntibarongera kubonana na rimwe.

Ati “Umuryango wanjye ntabwo wemera uyu mwana, urabyumva ko akato katabura ku babyeyi.”

Yakomeje avuga ko ahangayikishijwe n’ubuzima bw’umwana we cyane ko n’umusore wamuteye inda batari bongera kubonana na rimwe.

Ati “Natwise mfite imyaka 17 umwana afite umwaka umwe n’igice. Ikibazo mfite ni uko uwanteye inda tutari twongera kubonana kandi yari yanyijeje ko tuzabana tugasezerana ku buryo ari nabyo yagendaga anshukisha kugira ngo tujye turyamana.”

Yemeza ko abayeho nabi kuko iwabo ntacyo bamufasha ahubwo bahora bamucunaguza banamucyurira ku buryo no kubona amashereka bimugora kubera kurya rimwe na rimwe.

Uyu mwana yemeza ko aramutse abonye abagiraneza bamurihira amashuri yajya kwiga imyuga kugira ngo abashe gutunga umwana we.

Impuzamiryango yita ku Burenganzira bwa Muntu, CLADHO, igira inama ababyeyi yo kudatererana abana babo bazizwa ko batwaye inda imburagihe, ahubwo bakababa hafi kugira ngo badahura n’ibibazo byisumbuyeho.

Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be bamuhoza ku nkeke ijoro n'amanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .