00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nshima Imana yaduhaye ibihuru byiza twihishemo-Ubuhamya bwa Uwamahoro warokokeye Jenoside i Nyanza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 28 April 2025 saa 08:58
Yasuwe :

Uwamahoro Marie Claire w’imyaka 41 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatangaje ko ubukana Jenoside yakoranywe hose mu gihugu bushimangira ko yari yarateguwe, agasaba ko amakuru ajyanye n’intwaro zakwirakwijwe mu baturage yatangazwa hakamenyekana uko zahageze.

Yabigarutseho ku wa 27 Mata 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rw’Akarere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana.

Uwamahoro wari ufite imyaka 10 mu 1994, iwabo bari batuye muri Perefegitura ya Gitarama, Komini Murama yayoborwaga na Burugumesitiri Rutiganda. Ubu ni mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.

Mu buhamya bwe, yagaragaje ko mu myaka ye mike yabonye ihohoterwa ry’Abatutsi, ubwo birukanaga mama we mu kazi aho yakoraga mu rukiko rwa Kanto rwa Murama, anabona mukuru we wari uzi ubwenge bamwima ishuri rya Leta yatsinze, akajyanwa mu ryigenga.

Yasangije abari bari i Busasamana inzira y’umusaraba yanyuzemo harimo no kuba yarabonesheje amaso ye urupfu rubi abo mu muryango we bishwe, harimo Se umubyara, nyina wabo ndetse n’abandi bo mu muryango we.

Aba bose bishwe n’abari abaturanyi babo, ibintu abona nk’ubunyamaswa bukabije. Hari kandi n’abandi bo mu muryango we yatandukanyijwe na bo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, benshi muri bo bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro kuko bataramenya amakuru y’aho biciwe.

Uwamahoro yavuze uko hari umuturanyi wagiye kumuhisha ku wundi muturanyi we, amukiza ngo batahamusanga bakamwica, ariko aho ajyanywe ho batabishaka, maze bakumva ko inkotanyi zaje, bakamwikoreza inkono y’inyama ishyushye, kandi afite igisebe mu mutwe.

Yagaye cyane ababuze ubumuntu bakica abandi, kandi bakabica nabi, avuga ko hari abaruswe n’ibihuru.

Ati “Ubusanzwe ibihuru bitinywa n’abantu, ariko byibutsa amateka akomeye umuntu yanyuzemo akumva yanabihobera!”

Mu magambo ye, Uwamahoro ashima Imana yamurinze abishi.

Ati “Ndashima Imana yaduhaye ibihuru byiza. Sindabona amasaka nk’ariya yo mu 1994 yatubereye ubwihisho n’irya mvura nyinshi yatumaga bucya bukira, kuko yatumaga ibitero bituza ho gake.”

Abona hari amakuru menshi kuri Jenoside agihishwe

Uwamahoro avuga ko atumva ukuntu abaturage bose bari baturanye bajyaga mu bitero bafite imihoro ‘mishya’, ariko ntihavugwe aho yatangiwe.

Ati “Hari amakuru ya Jenoside batatubwira. Nk’abantu b’abakene batagiraga n’amasuka yo guhingisha, bakuye he imihoro mishya? Bakwiye no kutubwira aho iyo mihoro yatangiwe.”

Uwamahoro utaraheranwe n’agahinda, avuga ko nyuma yo kurokoka hamwe na bake bo mu muryango we barimo na nyina umubyara, yashoboye gusubira ku ishuri akiga, akanaminuza, ubu akaba akora imirimo iteza imbere igihugu n’abandi.

Ati “Ubu twubatse igihugu gitandukanye n’icyo twarimo, cy’amahoro, ubumwe no kutihorera.”

Yasabye kandi abandi barokotse gukomeza gutwaza kuko imbere ari heza ndetse n’ibimenyetso bibigaragaza, asaba Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu cyiza kizira ibibi byose.

Uwamahoro yavuze ko hari abantu bagitsimbaraye ku makuru ya Jenoside atuma ukuri kutajya hanze neza
Umutangabuhamya Uwamahoro Marie Claire n'uwo bashakanye bunamira abishwe baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyanza
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Bizimana Jean Damascène, na we yunamiye Abatutsi bashyinguye i Busasamana muri Nyanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .