Ndagira inama Leta

Yanditswe na Kagabo Marc Alexandre
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Mperutse kuganira n’umuntu ambwira uburyo ahantu yakoraga bazanye umuyobozi maze akihagera umunsi ukurikiyeho atangira kubwira abakozi ko nta kamaro kabo, ko aribo bahombeje ikigo ngo imishahara yabo igendera ubusa. Nta n’umwe muri abo bakozi umuha igitekerezo ngo acyumve n’ibindi byinshi by’urucantege ku bakozi.

Dukunze kubona abantu b’ingeri zitandukanye : abahanzi, abanyeshuri bakirangiza kwiga, abarimu n’abandi bahabwa imyanya y’ubuyobozi. Ukaba wakoraga ahantu runaka ndetse hadafite aho hahuriye n’ubuyobozi ariko igitondo kimwe wabyuka ugasanga wagiriwe icyizere ugiye kuyobora urwego runaka. Cyangwa se ugasanga umuntu hari ibindi yakoraga bidafite aho bihuriye n’ubuyobozi wenda yiberega mu bigo by’abikorera ku giti cyabo ariko ejo akabyuka ari minisitiri, tubibonye kenshi.

Mu gihe ibi bigaragaza imiyoborere myiza irimo guhabwa amahirwe angana hari ikindi bigomba kujyana!

Twishyire mu mwanya w’umuntu udafite aho yigeze ayobora ndetse nta n’abantu wenda barenga cumi na batanu yayoboye cyangwa n’aho yabikoze ntihari muri politiki. Uyu muntu kubyuka agasanga ayoboye abantu b’ingeri zose kandi yewe harimo n’abamurusha inararibonye, amashuri, imyaka n’ibindi usanga ari imbogamizi mu gihe nta mahugurwa yabonye. Kuko tugomba gutandukanya ibintu ! Kuba umuntu yarize kaminuza ntibihita bimuha ubumenyi bwo kuyobora.

Hari abahitamo rero kubikora uko babyumva maze bigateza ibihombo byinshi aho bayoboye n’igihugu muri rusange. Hari abahutaza abo basanze, abandi bagatangira kwirukana abakozi bashyiramo abo bashatse, abandi bakanga kumva inama z’abacungamari n’abashinzwe abakozi kuko bumva ko umuyobozi aba ari umuntu ukaze utavugirwamo, akora ibyo ashatse – ushatse kumugira inama wese akamufata nk’umusuzuguye.

Ariko wakurikirana ugasanga ibi biraterwa n’ubumenyi buke mu miyoborere (leadership), yinjiye mu kibuga atazi! Usanga abantu nk’aba abenshi bajya kumenya neza ibyo bagomba gukora nka nyuma y’imyaka ibiri bahuzagurika. Ntitwirengagije ko hari abakora amakosa nk’ariya kandi babizi ariko uyu munsi abo twibandaho ni abayobozi bashya baba bakeneye amahugurwa.

Ndatanga urugero : hari utekereza ko ubuzima nyine bwahindutse kandi ko umuyobozi agomba kubahwa maze agatangira gusuzugura abo ahasanze. Hakaba uwinjirana icyizere gike bimwe bita mu ndimi z’amahanga «Inferiority complex » maze agatangira kwima agaciro ibitekerezo by’abandi kuko yumva ko nakora ibyo bamubwiye bari bumufate nk’umuntu udashoboye uvugirwamo, abandi nabo ntibabe bakibavugisha kuko benshi mu batazi iby’imiyoborere batekereza ko umuyobozi mwiza ari uwigagaza ntavugishe abo bakorana ngo batamusuzugura cyangwa se n’aho abavugishije akababwira abakanga ngo bamutinye.

Hakaba nubwo umukozi akora ikosa umuyobozi ntiyumve ko afite inshingano zo kumwereka uko yagakwiye kubikora, ahubwo agahita yumva ko wenda amusuzuguye kuko ari umuyobozi mushya.

Ibi byatumye hari ibigo bibura abakozi bashoboye kuko bamwe bahitamo gusezera aho gukorana n’umuntu nk’uwo ndetse n’abahasigaye bagakora ari ukwikiza akazi gusa kubera kubihirwa.
Mu miyoborere harimo za kirazira utapfa kumenya cyeretse ufashe umwanya ugahugurwa cyangwa ukihugura ubwawe. Nta gihamya mfite cy’umubare w’abafata umwanya ngo babyiyigishe igihe bahawe imyanya mu buyobozi. Ariko mfite ingero z’abayobozi nagiye numva bagiye bakora amakosa batewe no kutagira ubumenyi mu miyoborere.

Hari ibibazo biba bikwiye ibisubizo ku bantu bashyizwe mu myanya mu gihe nta bundi buyobozi bukuru bari barimo:

-  Ese usibye inshingano uba wahawe gukora, ubundi kuba umuyobozi bivuze iki mu buzima busanzwe ?
-  Ese umuntu yitwara ate iyo ayoboye abamurusha ubumenyi?
-  Ese woherejwe ahantu ntibakwiyumvemo ubyitwaramo ute ?
-  Ese ni ibiki bibujijwe gukora iyo umuntu ayoboye abantu?
-  Umuntu akorana ate n’abantu badashobotse kandi bakenewe mu kazi ?
-  Ese umuntu akorana ate n’inzego z’umutekano?
-  Witwara ute iyo uhawe itegeko n’undi muyobozi ukuruta ariko atari we utangaho raporo?
-  Witwara ute iyo ufashe umwanzuro ugashyirwaho igitutu kandi wari umwanzuro nyawo ?
-  Ubuzima bw’umuntu ku giti cye butandukanira he n’ubuzima bwe nk’umuyobozi?

Hari n’ibindi bibazo rusange abayobozi bashya baba bakwiye kuganirizwaho birimo nk’ibi: Ese kuba nagizwe umuyobozi hari aho bihurira n’aho ntuye ? Ko njye numva nta kibazo hari ikibazo byaba biteye ku nshingano nshya nahawe ? Inshuti zanjye twagendanaga, twasangiraga birabujijwe kongera gusangira nazo ? Aho nasohokeraga se ndahahindura ? Aho nasengeraga se naho ndahahindura ? Ese hari amabwiriza yihariye naba ntazi agenga imisengere ku bayobozi? Ese abana banjye bigaga mu ishuri runaka nkwiye kubakurayo? Ese mu mafaranga nemerewe guhabwamo inguzanyo y’imodoka hari ubwoko runaka ntegetswe cyangwa nafata ijyanye n’amikoro yanjye bitewe n’izindi nshingano?

Ibi bibazo byose n’ibindi byinshi ndahamya neza ko biramutse biganirijwe abashyirwa mu myanya byabaha isura y’ibyo bagiyemo n’uburyo bagomba kubyitwaramo.

Ndetse kubera rimwe na rimwe gusanga umuntu ashyizwe mu buyobozi nta makuru, yisubiza ibi bibazo uko abyumva. Hari n’abo bihita bishyira mu bibazo by’amikoro maze ugasanga ibibazo yari afite ahembwa ibihumbi magana biriyongereye mu gihe nyamara ari guhembwa mu ma miliyoni.

Ndatanga urugero: muri biriya bibazo navuze haruguru hari ubwo usanga umuntu ahita akeka ko agomba guhita yimuka akajya muri za karitsiye zikomeye zitwa ‘iz’abayobozi’ maze akajya gukodesha cyangwa agafata ideni riremereye akagurayo inzu dore ko banki zibona ayo ma miliyoni zigatangira kubereka uburyo zabaha inguzanyo ziryoshye !

Amafaranga batigeze batunga yaba we n’aho akomoka, abana be akabimura bakajya mu mashuri yitwa ‘ay’abayobozi’ , imodoka agahita afata V8 kandi wenda byashoboka gufata indi modoka nziza rwose iri munsi ya V8 idatwara amafaranga cyane, abantu yagendanaga nabo bose agahita abahindura- ibi bihita bijyana no gusohora amafaranga menshi buri munsi bitewe n’urwego rw’abo asigaye asabana nabo.

Maze ibi byose wabiteranya buri kwezi ugasanga mu mushahara we ntibivamo. Ingaruka zikaba kuba yakwakira ruswa, guhimba misiyo zitari ngombwa, kujya gushaka ibindi akora rwihishwa byose agamije guhangana n’amafaranga menshi asigaye asohora. Hari n’abo numvise basimburwa amarira akabazenga mu maso mu gihe cy’ihererekanyabubasha bitewe n’imishinga bari baratangiye kandi batapfa kwishoboza badafite iyo mishahara ikomeye.

Hari ndetse abadafata umwanya ngo bihugure banashakishe amakuru ku bijyanye n’ubuyobozi, hari abahitamo guhita baca ukubira burundu n’abitwaga inshuti zose. Maze igitondo kimwe yabyuka agasanga aho izina rye ryasohotse hariho irindi, gusubira mu buzima busanzwe bikamubera ihurizo cyane ko yisanga yongeye gukenera ba bandi yaciye ukubiri nabo.

Ni kuri izo ngingo zose mperaho ngira inama leta yo kujya ifata umwanya igahugura abantu bose ishyize mu myanya yo hejuru. Ingaruka zo kudatanga amahugurwa nk’aya kuri bamwe mu bashyirwa mu myanya zateje ibibazo birimo abakozi bashoboye bagiye basezera kuko batabasha gukorana n’abantu batazi iby’imiyoborere n’imikorere cyangwa se abandi bagatakaza umuhate. Hari n’abayobozi bananirwa gukorana kubera iyi mpamvu.

Tujya tubona abayobozi bakuru bajya mu mwiherero bakaganira ku bibazo byugarije igihugu ndetse bakanahabwa impanuro. Ibi nabyo byajya bikorwa mu buryo nk’ubw’umwiherero bigakorwa nka kabiri cyangwa gatatu buri mwaka aho abayobozi bose bahawe imyamya mu nzego nkuru bajya bahurizwa hamwe bakaganirizwa ku mahame y’imiyoborere (leadership) n’imibereho y’umuyobozi ibyo yamerewe gukora ndetse na kirazira ( Do’s and Don’ts). Bakiga bakabaza ibibazo bakazamukayo bazi ibyo bagiyemo.

Ndahamya ko ibi byabarinda amakosa aterwa no kutamenya tujya tubonana bamwe. Cyane ko aya makosa y’umuyobozi ashobora gutuma abo ayobora babihirwa abakozi bose ntibatange umusaruro. Ndetse hari n’abahitamo kunaniza umuyobozi mushya neza neza kakamunanira akanasimbuzwa ahanini bitewe no kutamenya gukorana neza n’abo asanze. Ingaruka ziri ku mpande zose: uhawe ubuyobozi, abo asanze n’igihugu muri rusange.

Umuhanga mu miyoborere John Maxwell avuga ko iyo “Umuyobozi asitaye abandi bagwa.”

Ubwanditsi: Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .