NCHR yagaragaje iyicarubozo nk’imungu ku burenganzira bwa muntu Afurika ikwiye kurwanya

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 02:26
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR), Nirere Madeleine, yagaragaje ko iyicarubozo ari imungu ikomeye ishegesha uburenganzira bwa muntu, asaba ibihugu bya Afurika kwihutira gushyiraho ingamba zo kurikumira no kurirwanya.

Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 16 Ukwakira ubwo yafunguraga amahugurwa ya Komisiyo z’ibihugu bya Afurika 12 zishinzwe uburenganzira bwa muntu, yiga ku gukumira no kurwanya iyicarubozo.

Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda ifatanyije n’Ihuriro mpuzamahanga ry’Imiryango ishinzwe kurwanya iyicarubozo (Association for the Prevention of Torture).

Nirere yavuze ko iyicarubozo ritemewe aho ariho hose ku Isi, bityo nta rwitwazo na rumwe rukwiye kubaho ku warikorewe cyangwa ngo umuntu arikorerwe.

Ati “Iyicarubozo ni inzitizi ikomeye ku kwihaza uburenganzira bwa muntu, ni ukuvogera ubudahangarwa bwa muntu. Iyicarubozo ntiryemewe kandi ntirishobora gukorwa hitwajwe impamvu iyo ariyo yose.”

Nirere yavuze ko nubwo bitemewe kurikorerwa mu mategeko mpuzamahanga n’ay’ibihugu, iyicarubozo rikomeza kwigaragaza hirya no hino ku Isi, bityo hakwiye gufatwa ingamba zihamye.

Ati “Birasaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo ibigo bishinzwe uburenganzira bwa muntu, zifite inshingano zo gukurikirana ibikorwa byose biryerekeye ku rwego rw’igihugu n’ingamba ku rwego mpuzamahanga kugira ngo iyicarubozo rihagarare.”

Ibyo bigo yavuze ko biba bifite inshingano zo kugenzura mu magereza n’ahandi hantu hafungirwa abantu by’igihe gito niba uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiye.

Nirere yavuze ko ku bihugu, gushyiraho ibigo byigenga bishinzwe kugenzura ko hari iyicarubozo rikorwa no kurikumira ari ingingo ikomeye ibihugu bya Afurika bikwiye gushyira imbere mu rwego rwo kurirwanya.

Yavuze ko ubusanzwe iyicarubozo atari ibikorwa bibabaza umubiri gusa hari n’ibindi birimo kuba umuntu afunze igihe kirenze icyo amategeko ateganya, gufungirwa ahantu hatabona cyangwa muri rusange umuntu adahabwa cyangwa ngo agezweho ibyo amategeko amuteganyiriza.

Nirere yasabye ko ibihugu bya Afurika byagerageza korohereza ibigo bishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu bikabasha kubona amakuru ajyanye n’imfungwa n’abagororwa muri rusange n’ajyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera, Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rugenda rutera intambwe mu kubahirza uburenganzira bwa muntu.

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kurwanya iyicarubozo mu 2008 ndetse no mu 2014, rwemeza andi y’inyongera ajyanye no kurwanya iyicarubozo n’ibikorwa bya kinyamaswa.

Umurungi ati “Kwemeza ayo masezerano bigaragaza intambwe ubushake n’umwete Leta ifite mu kurwanya iyicarubozo n’ibindi bikorwa bifitanye isano naryo.”

Umuyobozi w’Ihuriro mpuzamahanga ry’Imiryango ishinzwe kurwanya iyicarubozo mu Karere, Audrey Olivier Muralt, yavuze ko impamvu bahisemo gukorera aya mahugurwa mu Rwanda ni uko rwateye intambwe ikomeye rukemeza ayo masezerano ndetse rugashyiraho komisiyo yigenga y’Uburengenzira bwa muntu n’ingamba byo gukumira iyicarubozo.

Ati “Tugiye kurebera hamwe uburyo twarushaho gukumira ibikorwa by’iyicarubozo mu bihugu byacu by’umwihariko tureba uburyo bukenewe nk’ubw’amafaranga n’ubumenyi mu kubishyira mu bikorwa.”

Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu biteganyijwe ko abitabiriye bazunguka ibitekerezo bijyanye n’iyubahirizwa ry’amasezerano yo kurwanya iyicarubozo, gusangira ubunararibonye bw’ibihugu bitandukanye, guhuza imyumvire ibafasha kurwanya iyicarubozo mu buryo bumwe, gusesengura imfashanyigisho yifashishwa mu kugenzura abakorerwa iyicarubozo n’ibindi.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abaturutse mu bihugu 12 bya Afurika
Umurungi Providence, yavuze ko u Rwanda rugenda rutera intambwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Nirere Madeleine yagaragaje iyicarubozo nk’imungu ku burenganzira bwa muntu Afurika ikwiye kurwanya
Audrey Olivier Muralt, yavuze ko impamvu bahisemo gukorera aya mahugurwa mu Rwanda ari uko rwateye intambwe ikomeye rukemeza ayo masezerano ndetse rugashyiraho komisiyo yigenga y’Uburengenzira bwa munt

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .