Abakora muri iyo banki biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ay’inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kiziguro, barabunamira ndetse bashyira indabo ku mva baruhukiyemo.
Ni urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 20 irimo isaga 3000 y’Abatusi bari bahungiye mu Kiliziya ya Kiziguro bishwe urw’agashinyaguro kuva ku wa 10 Mata 1994.
Abakora muri iyo banki banagabiye inka Ebyiri, batanga n’ibindi bikoresho byo mu rugo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo gushyigikira imibereho yabo ya nyuma ya Jenoside.
Uwimana Judith uri mu bahawe ubwo bufasha yashimye NCBA Bank Rwanda, avuga ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batari bonyine.
Ati “Twishimiye uburyo NCBA ikomeza kudufasha kuko bidutera imbaraga kandi bikatwereka ko tutari twenyine. Ni ikimenyetso cy’uko mu gukira ibikomere twatewe na Jenoside tudaheranwa na byo twenyine ahubwo n’abandi batwitayeho.”
Nyuma y’ibyo bikorwa abakora muri NCBA Bank Rwanda bakomereje mu mugoroba wo kwibuka wayobowe na Maj. (Rtd) Ruhamiriza Jean Marie Vianney ukuriye abacunga umutekano muri iyo banki.
Maj. (Rtd) Ruhamiriza yabasobanuriye amateka y’u Rwanda kuva ku kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abibutsa ko guhangana n’abakiyipfoya neza ari ukugomeza kwiga amateka no kudakerensa buri gikorwa cyo gupfobya.
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich yabwiye abakora muri iyo banki ko bitashoboka guhindura amateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko gusa guharanira ahazaza heza byo bishoboka.
Ati “Ntiwakuraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ariko dushobora kubaho buri munsi dusubiza agaciro abayiburiyemo ubuzima. Ubumuntu bwacu bugomba kuruta urwango kandi guharanira ubumwe bikaba ikintu dushyize imbere.”
Mu batanze ubuhamya harimo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Dr. Rugangazi Benjamin uri mu bafatanyaga n’Inkotanyi guhagarika Jenoside.
Yavuze ko ubwo bageraga mu Kiliziya ya Kiziguro mu 1994 yatunguwe no kuhabona imirambo igerekeranye kugera nko muri metero ebyiri z’ubutumburuke.
Ayo mashusho yavuze ko n’ubu atajya amuva mu mutwe ariko kandi ko ibitanga isomo ryo gukomeza kubaka ubumwe no kutirara ngo ibintu nk’ibyo bitazasubira.
NCBA Bank Rwanda yiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwibuka ndetse no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!