00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA Bank Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, igabira abarokotse

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 1 May 2025 saa 11:41
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abakora muri NCBA Bank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, bagabira inka ebyiri abarokotse mu kubafasha gukomeza kwiyubaka.

Abakora muri iyo banki biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ay’inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kiziguro, barabunamira ndetse bashyira indabo ku mva baruhukiyemo.

Ni urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 20 irimo isaga 3000 y’Abatusi bari bahungiye mu Kiliziya ya Kiziguro bishwe urw’agashinyaguro kuva ku wa 10 Mata 1994.

Abakora muri iyo banki banagabiye inka Ebyiri, batanga n’ibindi bikoresho byo mu rugo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo gushyigikira imibereho yabo ya nyuma ya Jenoside.

Uwimana Judith uri mu bahawe ubwo bufasha yashimye NCBA Bank Rwanda, avuga ko ibyo ari ikimenyetso cy’uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batari bonyine.

Ati “Twishimiye uburyo NCBA ikomeza kudufasha kuko bidutera imbaraga kandi bikatwereka ko tutari twenyine. Ni ikimenyetso cy’uko mu gukira ibikomere twatewe na Jenoside tudaheranwa na byo twenyine ahubwo n’abandi batwitayeho.”

Nyuma y’ibyo bikorwa abakora muri NCBA Bank Rwanda bakomereje mu mugoroba wo kwibuka wayobowe na Maj. (Rtd) Ruhamiriza Jean Marie Vianney ukuriye abacunga umutekano muri iyo banki.

Maj. (Rtd) Ruhamiriza yabasobanuriye amateka y’u Rwanda kuva ku kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abibutsa ko guhangana n’abakiyipfoya neza ari ukugomeza kwiga amateka no kudakerensa buri gikorwa cyo gupfobya.

Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich yabwiye abakora muri iyo banki ko bitashoboka guhindura amateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko gusa guharanira ahazaza heza byo bishoboka.

Ati “Ntiwakuraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ariko dushobora kubaho buri munsi dusubiza agaciro abayiburiyemo ubuzima. Ubumuntu bwacu bugomba kuruta urwango kandi guharanira ubumwe bikaba ikintu dushyize imbere.”

Mu batanze ubuhamya harimo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Dr. Rugangazi Benjamin uri mu bafatanyaga n’Inkotanyi guhagarika Jenoside.
Yavuze ko ubwo bageraga mu Kiliziya ya Kiziguro mu 1994 yatunguwe no kuhabona imirambo igerekeranye kugera nko muri metero ebyiri z’ubutumburuke.

Ayo mashusho yavuze ko n’ubu atajya amuva mu mutwe ariko kandi ko ibitanga isomo ryo gukomeza kubaka ubumwe no kutirara ngo ibintu nk’ibyo bitazasubira.

NCBA Bank Rwanda yiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwibuka ndetse no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakora muri iyo banki biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
NCBA Bank Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, igabira abarokotse
Nyamutera Felix warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya
Mu batanze ubuhamya harimo Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Dr. Rugangazi Benjamin
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich yabwiye abakora muri iyo banki ko bitashoboka guhindura amateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko gusa guharanira ahazaza heza byo bishoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .