Mu kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Nathalie Munyampenda, yavuze ko ubwo yahamagarirwaga izo nshingano atabuze kugira akantu k’ubwoba, yibaza n’uko yaje kuri urwo rutonde, kuko ari imyanya abantu bumvaga ari iy’abasaza bakuru mu ishyaka, gusa yavuze ko iyo uhamagariwe gukorera igihugu ubikora, ndetse ko uretse no mu ishyaka, igihugu gisanzwe kigirira icyizere abakiri bato, mu nzego zitandukanye.
Ati “Nk’igihugu turatandukanye mu rwego rw’uko abakiri bato bari mu myanya y’ubuyobozi, hano ndavuga ibidafite aho bihuriye n’ishyaka, muri rusange mu nzego z’abikorera, mu nzego za Leta, ni ibintu bimaze kumenyerwa kubona abakiri bato mu myanya yose, ntekereza ko ari ibyo gushimira igihugu cyacu n’umuryango wa FPR n’ubuyobozi bwacu, mu gukoresha amaboko dufite ari yo rubyiruko.”
Yavuze ko ari ibintu urubyiruko rwo mu Rwanda rudaha agaciro, ariko ko iyo ugiye mu bindi bihugu ari bwo ubona itandukaniro, ukabona abari mu myanya y’ubuyobozi bose ni abangana na So, n’urubyiruko rukaba rwarabyakiriye ko rugomba gutegereza ku myaka nka 60 ngo rubone kuba rwajya mu myanya y’ubuyobozi.
Ati “Hano urakora ukaba umuyobozi, atari impuhwe ugiriwe, ni iby’agaciro kugirirwa icyo cyizere ukiri muto, ni amahirwe kuri twe.”
“Mu Rwanda ntekereza ko abakiri bato bagira amahirwe yo gukora mu nzego zitandukanye, hari igihe ushobora kwibaza uti ibi ni binini birandenze, ngiye gukora ibishoboka byose, icyo ni cyo nabonye…kimwe mu byo nigiye ku badukuriye haba mu muryango [FPR] cyangwa mu gihugu muri rusange, ni uko dutandukanye n’imiyoborere ya Amerika ivuga ngo nakoze ibi ngibi nubatse ibi ngibi, hano ni ukuvuga ngo mpawe inshingano kuko nkenewe hano ngo dufatanye kubaka.”
Yavuze ko mu Rwanda ahanini gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi bishingira ahanini no ku myitwarire ufite aho gushingira gusa ku bushobozi. Avuga ko abenshi mu bajya mu buyobozi ari abakiri bato, rimwe na rimwe ari ubwa mbere baba bakoze mu myanya nk’iyo, bagakora amakosa ariko bakayigiraho.
Yavuze ko nk’Umuyobozi Mukuru hari byinshi yigira kuri Perezida Kagame, birimo kugaragariza abantu intumbero y’igihugu ndetse no kubereka uruhare bakwiye kubigiramo, “Icya kabiri, ntabwo agira ubwoba bwo gufata ibyemezo bikomeye…ajya akunda kubivuga ngo ukwiye gufata ibyemezo bikomeye mu buryo bwihuse…ikindi ni ukurinda igihugu guhungabanywa n’ibibonetse byose.”
Nathalie Munyampenda kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru wa Kepler, umwanya yagiyeho avuye ku buyobozi bwa Next Einstein Forum nyuma y’izindi nshingano yari asanganywe muri AIMS, ndetse akaba yarabaye Umuhuzabikorwa w’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!